
Mugatumba ho mugihugu c’Uburundi abaturage bahuye nikibazo cumwuzure wamazi aturaka kumvura ninshi.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 05.04.2023, saha ya 1:45 PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News, nuko Mugatumba ho mugihugu c’Uburundi habaye umwuzure wavuye kumvura ninshi, imaze igihe igwa ayamazi arimo arisuka no mumazu bikaba byatereye abaturage guhunga hamwe nahamwe muraka gace ka Gatumba.
Iki kibazo cumwuzure wamazi aturaka kumvura muraka karere ka Gatumba byavuzwe ko ataribwo bwambere atera abaturage mumazu bigatera abaturage guhunga bagana i Bujumbura abandi bakerekeza i Buvira muri Kivu yamajyepho ho mugihugu ca Republika ya democrasi ya Congo (RDC), dore ko Gatumba ihana urubibi niki gihugu ca Congo Kinshasa.
Uyumwuzure watumye abenyeshuri bataja kwishuri kubera ko nimihanda imwe n’imwe yuzuye amazi kuburyo nimodoka zitabona aho zinyura nkuko byavuzwe nabaturiye Gatumba, ubwo barimo baganira na Minembwe Capital News.
Abaturiye Gatumba baratabaza leta ya Bujumbura kubaba hafi muribi bihe byimvura mbi.
Simuri Gatumba honyine hateye iki kibazo cumwuzure wamazi aturaka kumvura, kuko mukwezi gushize kwa gatatu Imvura yahitanye abantu nibintu muri Baraka ho muri Kivu yamajyepho muri Teritware ya Fizi.




