
Ku gicyamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 23/11/23, ku mbuga nkoranya mbaga (social media), hacicibikanye audio, y’uracyantege iburira Wazalendo n’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, ko bananiwe intambara bahanganyemo n’ingabo zo mu mutwe wa M23.
Ni audio yatanzwe n’u mu kongomani, aho yanavuze ko aherereye i Goma, k’u murwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Mu gutanga iriya audio yakoresheje u rurimi rw’igiswahili, ugenekereje mukinyamulenge, yagize ati: “Iriya Ntambara turimo na M23 twebwe Wazalendo twaratsinzwe n’ubwo ubuyobozi bwa leta yacu batabyemera. FARDC yarakubiswe nabi, nabi.”
Yakomeje avuga ati: “Ubutegetsi bwacyu nibutareba neza abasirikare ba FARDC, FDLR n’Abasirikare b’u Burundi, bazashirira mur’iyi Ntambara. M23 ifite imbaraga ninshi.”
Uriya watangaga audio yasoje asaba ko Wazalendo na Guverinoma ya Kinshasa ko bagomba kwicyarana kumeza imwe na M23 baganire k’uburyo barangiza intambara irihagati yabo.
Ati: “Turabizi ko perezida Félix Tshisekedi, ko yigeze kwandikira M23 urwandiko ariko nareke iby’inzandiko aze aganire na M23 barangize intambara.
Iriya audio yahamyagako abasirikare ba FARDC, FDLR, Wagner na Wazalendo, ko bishwemo abantu berenga 250. Aba ngo bapfuye tariki ya 22/11/2023, bakaba baraguye mubice byo muri Kalenga, homuri teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nyuma yiriya audio berekanya imirambo y’abasirikare benshi bo k’uruhande rwa leta ya Kinshasa biciwe muribiriya bice. Wabonaga ari mirambo ninshi ibarirwa mu magana.
Bruce Bahanda.