Undi mu Jenerali ukomeye wo ku ruhande rwa Leta yishwe arashwe na M23.
Nyuma y’aho abarwanyi bo mu mutwe wa M23 bivuganye Maj Gen Peter Cirumwami Nkuba, wari guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, bishe barashe kandi Jenerali Ntawunguka Pacifique wari ukuriye umutwe wa FDLR, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Ku wa Gatanu tariki ya 24/01/2025, ni bwo igisirikare cya ya Kinshasa cyemeje ku mugaragaragaro urupfu rwa guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Maj Gen Peter Cirumwami Nkuba.
Mu itangazo umuvugizi w’iki gisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Maj Gen Sylvain Ekenge yashyize hanze, yavuze ko Cirumwami yapfuye nk’intwari, ngo kuko yaguye ku rugamba ari kurwanirira igihugu cye.
Iby’urupfu rwa Cirumwami byatangajwe bwa mbere n’ubuyobozi bw’umutwe wa M23, mu butumwa uwo mutwe washize hanze ku mugoroba wo ku wa kane, wavuze ko yarasiwe mu mirwano yaberega ahitwa i Kasengezi.
Uyu muyobozi wari ukomeye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, perezida Félix Tshisekedi mukumuha icyubahiro yahise amwongera amapeti amugira lieutenant general, ndetse kandi ategeka ko abasirikare b’iki gihugu bakora ibishoboka byose bakamuhorera.
Nyuma yiraswa rya Cirumwami, amakuru avuga ko uyu mutwe wa M23 wongeye kwica urashe kandi General Pacifique Ntawunguka wari waramamaye ku izina rya Omega.
Uyu akaba ariwe wari ukuriye ibikorwa byose by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside mu Rwanda mu 1994.
Byavuzwe ko yarasiwe mu mirwano ikomeje kubica bigacika mu nkengero z’umujyi wa Goma hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta.
Ikindi nuko urugamba rukomeje gusatira umujyi wa Goma, ndetse kandi igikuba kiracika hirya no hino mu gihugu.