
Undi musirikare wo mungabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, Lt Colonel Kanefu Mutambira Isaac, y’itandukanije na FARDC maze yiyunga n’u mutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.
Nk’uko twahawe ay’amakuru uriya musirikare yakoreraga muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo. Lt Col Isaac, y’itandukanije n’ingabo za RDC mugihe FARDC baheruka kwica umusirikare uvuka m’ubwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge), Captain Kabongo Rukatura, w’iciwe mu Mujyi wa Goma, tariki 09/11/2023, bamuziza ubwoko bwe Abatutsi.
Lt Col Isaac Kanefu, avuka mubice bya gurupema ya Bijombo, mu misozi miremire y’Imulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, yahoze mu mutwe w’inyeshamba wa RCD Goma. Kanefu yanabaye mungabo za RPF Inkotanyi, zabohoje igihugu c’u Rwanda mu mwaka wa 1994, ubwo ingabo zahoze ar’iza Perezida Habyarimana zicaga ubwoko bw’Abatutsi.
Mu mwaka wa 2002, uyu Lt Col Isaac Kanefu, yabayeho mu basirikare bavuga rikijana, mu mutwe w’ingabo wari wariyonkoye kuri RDC Goma, bari bafite icyicaro gikuru mu Bibogobogo, homuri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Bruce Bahanda.

Nuko nuko