Undi wafatwaga nk’inkingi y’umutwe wa Hezbollah yishwe, ibirambuye kuri iyi nkuru.
Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko cyishe Mohammed Rashid Shaafi wari ushinzwe itumanaho mu mutwe wa Hezbollah ubarizwa muri Liban.
Skaafi yiciwe mu bitero iki gisirikare cya Israel cyakoze ku wa Kane tariki ya 03/10/2024, nk’uko Avichay Adraee usanzwe avugira igisirikare cya Israel mu rurimi rw’icyarabu yabitangaje.
Kuva mu mwaka w’ 2000 Skaafi yari ashinzwe itumanaho muri Hezbollah. Ntacyo uyu mutwe wa Hezbollah uratangaza kuri ayo makuru, ngo wemeze cyangwa uhakane urupfu rwa Skaafi.
Urupfu rwa Skaafi rwa menyekanye mu gihe kuri uwo wa Kane w’iki Cyumweru ingabo za Israel zari ziriwe zigaba ibitero bitandakanye kuri Hezbollah muri Liban, aho imibare igaragaza ko hishwe abarwanyi ba Hezbollah bagera kuri 37.
Igisirikare cya Israel kandi cyatangaje ko ibitero byayo byo ku wa Kane byari bigamije gushwanyaguza ibirindiro by’ishami rya Hezbollah rishinzwe ubutasi ribarizwa mu murwa mukuru wa Liban, i Beirut.
Israel usibye kugaba ibyo bitero, yanashimangiye ko izakomeza kurandura uwo mutwe no kugaba ibitero i Beirut no mu majyepfo ya Liban.
MCN.