Undi yaraye yiciwe mu rugo iwe i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo
Umugabo uri mu kigero cy’imyaka iri hejuru ya 60, witwa Bonjori Kadudu wo mu bwoko bw’Abavira, yaraye yishwe arashwe n’abarwanyi bo mu ihuriro ryimitwe ya Wazalendo, basanzwe baterwa inkunga n’ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ahagana igihe cya saa kumi nebyiri zija gushyira muri saa moya z’umugoroba wajoro tariki ya 27/09/2025, ni bwo Kadudu yarasiwe ku muryango w’urugo rwe.
Amakuru agaragaza neza ko uyu mugabo yarasanzwe atuye muri Quartier Kalundu, avenue Kaligo mu mujyi wa Uvira, ari na ho yiciwe.
Ubuhamya bugira buti: “Ba musanze iwe, kuko yari yateretse intebe yicaye hafi n’umuryango w’inzu ye. Wazalendo bahageze bahita bamurasa agwa aho.”
Ubuhamya bunavuga ko bariya Wazalendo bahise bikomereza, ariko bagenda basa n’abari kwihisha.
Kadudu yari umugabo ufite umuryango utari muto. Urimo n’abamaze kubaka ingo, w’abakazana n’abakwe. Ndetse kandi yari afite n’abazukuru.
Iraswa rye, rije rikurikira iry’undi mugabo w’Umwalimu w’amashuri wari n’umudiakoni mu itorero rya 8è CEPAC mu Gasenga; na we akaba yarishwe arashwe ku wa gatanu n’abasirikare ba FARDC.
Mu mpera z’i cyumweru gishize nabwo hishwe undi mugore n’umwana, na bo bicwa muri ubwo buryo na Wazalendo.
Uko bwira n’uko buca, muri Uvira ubugome bugenda burashyaho kugwira.
