UPDF Yakajije Umutekano i Kampala mu Myiteguro y’Amatora, Abaturage Barahumurizwa
Umuvugizi w’agateganyo w’Ingabo za Uganda (UPDF), Colonel Chris Magezi, yemeje ko umutekano watangiye gukazwa mu Murwa Mukuru Kampala, ariko ahumuriza abaturage abasaba kudahangayika, abizeza ko izi ngamba zigamije kubungabunga ituze n’umutekano rusange.
Kongera kugaragara kw’ingabo za UPDF ku mihanda ya Kampala kuje mu gihe Uganda yitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe ku wa Kane, tariki ya 15/01/2026. Izi ngamba zashyizweho mu rwego rwo gukumira icyahungabanya umutekano no gutuma amatora agenda mu bwisanzure no mu mahoro.
Col. Magezi yasobanuye ko patrouille zatangiye mu bice bitandukanye by’Umurwa Mukuru, ashimangira ko nta mpamvu n’imwe yo kugira impungenge. Yagize ati: “Patrouille zatangiye mu murwa mukuru, ariko abaturage bagomba gutuza. Umutekano w’umutungo wa Leta n’uw’abikorera uzakomeza kurindwa uko bishoboka kose.”
Yakomeje avuga ko ibyaha byose bishobora kugaragara muri ibi bihe by’amatora bizakurikiranwa hubahirijwe amategeko ya Uganda, anasobanura ko UPDF iri gukorana bya hafi na Polisi mu gucunga umutekano mu bice byashyizwe imbere mu mujyi no mu gihugu hose.
Umuvugizi wa UPDF yongeye gushimangira ko inzego z’umutekano zifite inshingano zo kubahiriza amategeko mu gihe zirimo gukumira ibikorwa by’urugomo, iterabwoba n’ibindi byaha byashobora gukorwa n’abanyapolitiki bamwe cyangwa n’ababashyigikiye. Yagize ati: “Ntitubifata nk’ibintu byoroheje ibikorwa by’urugomo byakorwa n’abanyapolitiki bamwe n’ababashyigikiye.”
Mu rwego rwo gufasha abaturage kwitabira amatora nta nkomyi, Guverinoma ya Uganda yatangaje ko tariki ya 15 na 16/01/2026 izaba iminsi y’ikiruhuko rusange, bityo buri wese akabona umwanya uhagije wo gutora.
Ku rundi ruhande, Komisiyo y’Amatora ya Uganda yatangaje ko imyiteguro igeze kure, aho igaragaza ko igikorwa cyo kohereza ibikoresho bizifashishwa mu matora cyatangiye mu gihugu hose mbere y’umunsi w’itora.
Hagati aho, intumwa z’indorerezi ziturutse mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Isoko Rusange ry’Ibihugu byo mu Burasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika (COMESA) n’Umuryango Uharanira Iterambere (IGAD) zageze muri Uganda kugira ngo zikurikirane aya matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara ku Cyumweru, tariki ya 11/01/2026, ryemeje ko izo ntumwa zagiye muri Uganda ku butumire bwa Guverinoma n’urwa Komisiyo y’Amatora. Ziyobowe na Goodluck Jonathan wahoze ari Perezida wa Nigeria, Ambasaderi Shemsudin Ahmed Roble uhagarariye COMESA, ndetse na Abebe Muluneh Beyene wo muri IGAD.
Iryo tangazo rigaragaza kandi ko izi ntumwa zigizwe n’indorerezi 84 z’igihe gito, zirimo abahagarariye ibihugu bigize AU, sosiyete sivile, itangazamakuru, imiryango y’urubyiruko n’indi, zose zifite inshingano zo gukurikirana uko amatora azagenda no gutanga ishusho nyayo ku muryango mpuzamahanga.






