• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, January 12, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

UPDF Yakajije Umutekano i Kampala mu Myiteguro y’Amatora, Abaturage Barahumurizwa

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
January 12, 2026
in Regional Politics
0
UPDF Yakajije Umutekano i Kampala mu Myiteguro y’Amatora, Abaturage Barahumurizwa
63
SHARES
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

UPDF Yakajije Umutekano i Kampala mu Myiteguro y’Amatora, Abaturage Barahumurizwa

You might also like

Perezida Museveni Yashimye Politiki ya Trump yo Gukumira Abimukira, Ayita Isomo rikomeye kuri Afurika

Angola na Qatar Byiyemeje Gushyigikira Inzira z’Amahoro mu Gukemura Umwuka mubi Uri Hagati y’u Rwanda na RDC

Perezida Trump Yatangaje Ko Yahagaritse Intambara Yari Imaze Imyaka 30 muri RDC

Umuvugizi w’agateganyo w’Ingabo za Uganda (UPDF), Colonel Chris Magezi, yemeje ko umutekano watangiye gukazwa mu Murwa Mukuru Kampala, ariko ahumuriza abaturage abasaba kudahangayika, abizeza ko izi ngamba zigamije kubungabunga ituze n’umutekano rusange.

Kongera kugaragara kw’ingabo za UPDF ku mihanda ya Kampala kuje mu gihe Uganda yitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe ku wa Kane, tariki ya 15/01/2026. Izi ngamba zashyizweho mu rwego rwo gukumira icyahungabanya umutekano no gutuma amatora agenda mu bwisanzure no mu mahoro.

Col. Magezi yasobanuye ko patrouille zatangiye mu bice bitandukanye by’Umurwa Mukuru, ashimangira ko nta mpamvu n’imwe yo kugira impungenge. Yagize ati: “Patrouille zatangiye mu murwa mukuru, ariko abaturage bagomba gutuza. Umutekano w’umutungo wa Leta n’uw’abikorera uzakomeza kurindwa uko bishoboka kose.”

Yakomeje avuga ko ibyaha byose bishobora kugaragara muri ibi bihe by’amatora bizakurikiranwa hubahirijwe amategeko ya Uganda, anasobanura ko UPDF iri gukorana bya hafi na Polisi mu gucunga umutekano mu bice byashyizwe imbere mu mujyi no mu gihugu hose.

Umuvugizi wa UPDF yongeye gushimangira ko inzego z’umutekano zifite inshingano zo kubahiriza amategeko mu gihe zirimo gukumira ibikorwa by’urugomo, iterabwoba n’ibindi byaha byashobora gukorwa n’abanyapolitiki bamwe cyangwa n’ababashyigikiye. Yagize ati: “Ntitubifata nk’ibintu byoroheje ibikorwa by’urugomo byakorwa n’abanyapolitiki bamwe n’ababashyigikiye.”

Mu rwego rwo gufasha abaturage kwitabira amatora nta nkomyi, Guverinoma ya Uganda yatangaje ko tariki ya 15 na 16/01/2026 izaba iminsi y’ikiruhuko rusange, bityo buri wese akabona umwanya uhagije wo gutora.

Ku rundi ruhande, Komisiyo y’Amatora ya Uganda yatangaje ko imyiteguro igeze kure, aho igaragaza ko igikorwa cyo kohereza ibikoresho bizifashishwa mu matora cyatangiye mu gihugu hose mbere y’umunsi w’itora.

Hagati aho, intumwa z’indorerezi ziturutse mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Isoko Rusange ry’Ibihugu byo mu Burasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika (COMESA) n’Umuryango Uharanira Iterambere (IGAD) zageze muri Uganda kugira ngo zikurikirane aya matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara ku Cyumweru, tariki ya 11/01/2026, ryemeje ko izo ntumwa zagiye muri Uganda ku butumire bwa Guverinoma n’urwa Komisiyo y’Amatora. Ziyobowe na Goodluck Jonathan wahoze ari Perezida wa Nigeria, Ambasaderi Shemsudin Ahmed Roble uhagarariye COMESA, ndetse na Abebe Muluneh Beyene wo muri IGAD.

Iryo tangazo rigaragaza kandi ko izi ntumwa zigizwe n’indorerezi 84 z’igihe gito, zirimo abahagarariye ibihugu bigize AU, sosiyete sivile, itangazamakuru, imiryango y’urubyiruko n’indi, zose zifite inshingano zo gukurikirana uko amatora azagenda no gutanga ishusho nyayo ku muryango mpuzamahanga.

Tags: AmatoraKampalaUmutekanoUPDF
Share25Tweet16Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Perezida Museveni Yashimye Politiki ya Trump yo Gukumira Abimukira, Ayita Isomo rikomeye kuri Afurika

by Bahanda Bruce
January 11, 2026
0
Perezida Museveni Yashimye Politiki ya Trump yo Gukumira Abimukira, Ayita Isomo rikomeye kuri Afurika

Perezida Museveni Yashimye Politiki ya Trump yo Gukumira Abimukira, Ayita Isomo rikomeye kuri Afurika Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yashimye icyemezo cya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe...

Read moreDetails

Angola na Qatar Byiyemeje Gushyigikira Inzira z’Amahoro mu Gukemura Umwuka mubi Uri Hagati y’u Rwanda na RDC

by Bahanda Bruce
January 11, 2026
0
Angola na Qatar Byiyemeje Gushyigikira Inzira z’Amahoro mu Gukemura Umwuka mubi Uri Hagati y’u Rwanda na RDC

Angola na Qatar Byiyemeje Gushyigikira Inzira z’Amahoro mu Gukemura Umwuka mubi Uri Hagati y’u Rwanda na RDC Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete António, yagiranye ikiganiro kirambuye na...

Read moreDetails

Perezida Trump Yatangaje Ko Yahagaritse Intambara Yari Imaze Imyaka 30 muri RDC

by Bahanda Bruce
January 11, 2026
0
Perezida Trump Yatangaje Ko Yahagaritse Intambara Yari Imaze Imyaka 30 muri RDC

Perezida Trump Yatangaje Ko Yahagaritse Intambara Yari Imaze Imyaka 30 muri RDC Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald J. Trump, mu kiganiro yagiranye na Fox News,...

Read moreDetails

Tito Rutaremara Yashinje Tshisekedi Gukoresha Amafaranga Agakodesha Abanyamahanga mu Byaha Bikomeye Bikorerwa muri RDC

by Bahanda Bruce
January 10, 2026
0
Tito Rutaremara Yashinje Tshisekedi Gukoresha Amafaranga Agakodesha Abanyamahanga mu Byaha Bikomeye Bikorerwa muri RDC

Tito Rutaremara Yashinje Tshisekedi Gukoresha Amafaranga Agakodesha Abanyamahanga mu Byaha Bikomeye Bikorerwa muri RDC Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye mu Rwanda, Tito Rutaremara, yashinje Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi...

Read moreDetails

“Amatora Naramuka Abaye Mu Mucyo, Nzubahiriza Ibyavuyemo” — Bobi Wine

by Bahanda Bruce
January 9, 2026
0
“Amatora Naramuka Abaye Mu Mucyo, Nzubahiriza Ibyavuyemo” — Bobi Wine

“Amatora Naramuka Abaye Mu Mucyo, Nzubahiriza Ibyavuyemo” — Bobi Wine Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi akaba n’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ya Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi...

Read moreDetails
Next Post
FARDC Yagabweho Igitero Gikaze cya Bakata Katanga, Abatari Bake Bahasiga Ubuzima

FARDC Yagabweho Igitero Gikaze cya Bakata Katanga, Abatari Bake Bahasiga Ubuzima

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?