• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 6, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Uru hande rw’Ingabo za leta ya Kinshasa, ruvuga ko hari ibice rwafashe rubyambuye M23, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

minebwenews by minebwenews
May 20, 2024
in World News
0
Uru hande rw’Ingabo za leta ya Kinshasa, ruvuga ko hari ibice rwafashe rubyambuye M23, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ubuyobozi bw’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa rwagize icyo rutangaza ku mirwano ikaze yabasakiranije na m23 ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 19/05/2024.

You might also like

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

Ni imirwano yabaye ahagana mu masaha y’umugoroba nyuma yuko no mu masaha y’igitondo hari habaye ibindi bitero mu bice byo muri teritware ya Rutshuru, nk’uko byavuzwe n’umuvugizi wa FARDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu.

Uyu muvugizi wo ku ruhande rw’ingabo za leta, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Ndjike Kaiko Guillaume yatangaje ko mu mirwano yabaye kuri uyu wo ku Cyumweru, ingabo zo ku ruhande rwa leta zirukanye abarwanyi ba M23 mu gace ka Kisuma, bityo izi ngabo za RDC ngo zihita zegera ibice bya Bihambwe, Kaniro na Kinigi, byo muri teritware ya Masisi, muri yi Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Yanavuze ko Wazalendo bafashe akandi gace ka Mutama ko muri teritware ya Rutshuru, kandi ahamya ko kafashwe mu masaha yo ku gicamunsi cyo kuri uyu wo ku Cyumweru.

Ibi byatumye Minembwe Capital News igerageza kubaza umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, ku bwa mahirwe make ntiyabasha gufata telefone yacu. Ariko amakuru twahawe n’umurwanyi wa M23 utemerewe gutanga amakuru; tukimara ku mubaza ay’amakuru, yasetse cyane, avuga ko ibi bice byose ingabo za leta zivuga ko zabyigaruriye biki genzurwa na M23. Ndetse yongeraho ko kuva iyi ntambara y’ubura mu 2021, ntagace kangana na santimetre ihuriro ry’Ingabo za RDC zirambura.

Yagize ati: “Biratangaje, uru hande rwa leta kuki rwibeshera!! Ibi bice byose bavuga ko bafashe nitwe tubigenzura. Yewe kuva twanatangira iyi ntambara ntagace baratwambura. Habe na santimetre imwe.”

Ku rundi ruhande amakuru avuga ko mu mirwano yabaye ku munsi w’ejo hashize, ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa ryo ngeye gukoresha indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoï-25. Ariko mu gutera ibisasu ngo bigwa mu mihana y’abatutage bo muri ibi bice byabereyemo imirwano byo muri teritware ya Rutshuru.

Ay’amakuru akomeza avuga ko iz’indege mu kuja gutera ibisasu zahagurukiye ku kibuga cy’indege cya Goma.

Gusa kugeza ubu ibyangirijwe n’ibyo bisasu byatewe n’indege ntibiramenyekana. Ki mwe ho ibyo bisasu byatewe mu bice bituwemo.

Hagati aho M23 irasatira gufata Minova, ni mu gihe imaze igihe izengurutse aka gace, ndetse ikaba iri no mu misozi ya teritware ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

           MCN.
Tags: Ibice rwa fasheRutshuruRwa letaUru hande
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y'ingabo avuga n'impamvu Perezida wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump yahinduye izina rya minisiteri y'ingabo ayita minisiteri y'intambara, avuga ko isi...

Read moreDetails

Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

Icyemezo gikakaye n'icyo ubutabera bw'i Dubai bwafashe ku mwana w'umukobwa w'imyaka 23 Umukobwo w'imyaka 23 y'amavuko witwa Mia O'Brien ukomoka mu ntara ya Liverpool mu Bwongereza urukiko rw'i...

Read moreDetails

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango Mu karasisi gakomeye aho u Bushinwa bwamuritse intwaro zimwe zitari zizwi hamwe n'abasirikare ibihumbi batambuka badasobanya,...

Read moreDetails

U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban

by minebwenews
August 31, 2025
0
U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban

U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban Guverinoma y'u Burusiya yasezeanyije iy'Aba-Taliban kuyitera inkunga kurushaho uko bwahoraga buyibatera. Bisanzwe bizwi ko Leta y'Aba-Taliban ko ari yo iyoboye...

Read moreDetails

Kubera telefone minisitiri w’intebe wa Thailand yegujwe

by minebwenews
August 31, 2025
0
Kubera telefone minisitiri w’intebe wa Thailand yegujwe

Kubera telefone minisitiri w'intebe wa Thailand yegujwe Urukiko rw'ikirenga rwo muri Thailand rwafashe icyemezo cyo kweguza minisitiri w'intebe w'iki gihugu, Poetongtarn Shinawatra, kubera ikiganiro cya telefone yagiranye na...

Read moreDetails
Next Post
Mpuruyaha, y’amakuru y’inyoni yahawe perezida w’u Burundi nk’ikimenyetso cy’u bushuti bukomeye.

Mpuruyaha, y'amakuru y'inyoni yahawe perezida w'u Burundi nk'ikimenyetso cy'u bushuti bukomeye.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?