Urubanza rwa MetaAI Ruri Kuvugurura Imyumvire y’Isi ku Mutekano w’Amakuru
Mu mahanga, haravugwa inkuru ikomeje gukurura impaka ndende ku rwego mpuzamahanga ku mutekano w’amakuru y’ibanga ku mbuga nkoranyambaga. I Los Angeles muri Leta ya California, kuri uyu wa kabiri, hatangiye urubanza rw’umukobwa w’imyaka 19 urega ikigo MetaAI kumena ibanga ry’amakuru ye bwite yacishaga kuri WhatsApp, bikavugwa ko byagize ingaruka zikomeye ku buzima bwe bwo mu mutwe.
Uru rubanza rwahise rukangura impaka ndende mu bakoresha imbuga za Meta, aho bamwe batangiye kuvuga ko na bo bagiye bagira uburambe bwo kumenyerwa amakuru yabo y’ibanga, mu gihe WhatsApp yamaze igihe kinini yizeza abakiliya bayo ko ubutumwa bohererezanya burindwa n’ikoranabuhanga rya end-to-end encryption, bivuze ko nta muntu wa gatatu ushobora kubusoma.
WhatsApp, kimwe na Facebook, Instagram na TikTok, ni imwe mu mbuga nkoranyambaga zigenzurwa na MetaAI. Icyakora, mu nyandiko z’uru rubanza, haravugwa ko Meta yaba yarishe icyizere cy’abakoresha, kuko n’ubwo ubutumwa ubwabwo bufunzwe, hari amakuru ajyanye na bwo (azwi nka metadata) ashobora gusesengurwa cyangwa gukoreshwa mu nyungu z’ubucuruzi.
Iyi metadata ikubiyemo amakuru nk’abo uganira na bo, amatsinda urimo, igihe wohereje ubutumwa, ubwoko bw’igikoresho ukoresha, ndetse n’aho uherereye. Abanenga Meta bavuga ko nubwo aya makuru atari ubutumwa ubwabwo, ashobora gutanga ishusho yuzuye y’imibanire n’imyitwarire y’umukoresha, bityo bigahungabanya ubuzima bwe bwihariye.
Ibi byatumye n’abantu bakomeye mu ikoranabuhanga bagira icyo babivugaho. Umuherwe Elon Musk, nyiri urubuga X rwahoze rwitwa Twitter, yatangaje ko “WhatsApp idatanga umutekano wizewe uko bikwiye,” ndetse yongeraho ko n’urubuga Signal ruvugwaho kuba rwizewe rushobora kugirwaho impungenge, asaba abantu gukoresha X Chat.
Icyakora, abahanga mu by’umutekano w’amakuru bahise basubiza ibi bitekerezo. Paul, impuguke izwi kuri X ukoresha izina SkylineReport, yavuze ko Signal nta kibazo cy’ubuhanga ifite, ashimangira ko ikibazo nyamukuru cya WhatsApp atari encryption, ahubwo ari uburyo metadata icungwa kandi ikoreshwa.
Hari n’abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje imipaka ya encryption ku rwego rw’ibikoresho. Umukoresha witwa ARose yavuze ko nubwo Signal irinda neza amajwi n’amashusho ya video, amakuru nk’inomero ya telefoni n’abo uhamagara akomeza kubikwa, n’ubwo ibiganiro ubwabyo bikomeza kuba ibanga.
Muri rusange, uru rubanza ruri gushyira ahagaragara ikibazo gikomeye ku burenganzira bw’abakoresha n’umutekano w’amakuru yabo mu isi y’ikoranabuhanga. Nubwo encryption ikomeje kugaragara nk’inkingi ikomeye yo kurinda ubutumwa, icyizere nyacyo ku buzima bwihariye gishingira ku bigo bifite ayo makuru n’uburyo biyakoresha, cyane cyane metadata.
Bamwe mu bakoresha WhatsApp bemeza ko uru rubanza rushobora kuzahindura uko ibigo by’ikoranabuhanga bisobanura ijambo ibanga (privacy), uko birinda amakuru (encryption), ndetse n’uko inzego zigenzura ikoranabuhanga zizajya zisaba ibisobanuro birambuye ku makuru akusanywa n’ayo akoreshwa. Mu gihe isi igenda irushaho kuba iy’ikoranabuhanga, iki kibazo gishobora kuba intangiriro y’igihe gishya mu kurengera uburenganzira bw’abarukoresha ku rwego mpuzamahanga.





