Urubyiruko rw’Abanyamulenge rwagaragaje impungenge ruterwa nibyo benewabo bakorerwa muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni mu kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubutabera bwa mbukiranya imipaka,” cyari cyateguriwe i Bukavu ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru dusoje, giteguwe n’amashirahamwe abiri irya Interpeace na Pool Institute.
Muri iki kiganiro Abanyamulenge bacyitabiriye bari bayobowe na Pilote Rubaba ndetse n’abo muri Humura bahagarariye abanyeshuri b’Abanyamulenge biga ku mashuri ya Kaminuza i Bukavu, bavuze ko bibaza impamvu Abanyamulenge batunze ibyangombwa biba byuzuye, ariko ngo bagira nk’aho berekeje, bikarangira bagize ibyago ahanini baterwa n’inzego ziba zishinzwe umutekano.
Bagize bati: “Ntibisobanuka neza, nk’u muntu uba ufite ibyangombwa by’uzuye, ariko yagera ku mupaka cyangwa kuri port ndetse no kuri Aéroport, kubera ko ari umunyamulenge bakamusaba gufungura telephone ye ngobarebemo ibirimo. Ibi ntabandi bikorerwa usibye abo mu bwoko bw’Abanyamulenge.”
Bakomeje bavuga bati: “Kugeza ubu ntiturabyumva, biza biducanga, tukabura icyo tuzira muri iki gihugu!! Kandi ariho iwacu, ntahandi duteze kugira iwacu usibye aha muri Congo.”
Aba Banyamulenge bakomeje kugaragaza n’izindi mpungenge zishikira benewabo mu maserivise atandandukanye yaho baba bageze muri iki gihugu. Ariko kandi bavuga ko ibi bakunze guhura nabyo mu Ntara ya Kivu Yaruguru n’iy’Epfo, mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Iki kiganiro kandi cyari cyatumiwemo n’urundi rubyiruko rwo mu yandi moko, Abashi, Ababembe ndetse n’Abapfulero.
MCN.