Ubuyobozi bw’urubyiruko rw’Abanyekongo, baherereye mu Ruvunge, muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, bamaganye bivuye inyuma icyemezo cyafashwe n’ingabo za SADC cyo kudafasha igisirikare cya leta ya Congo ku rwanya M23.
N’itangazo bashize hanze kuri uyu wo ku Cyumweru, itariki ya 04/02/2024, rikaba ryarateweho umukono na perezida w’urubyiruko rwo mu Ruvunge, bwana Mutingwa Alimas Richard.
Nk’uko ir’itangazo rivuga rigaragaza ko ingabo za SADC zahakaniye igisirikare cya FARDC na Wazalendo gufatikanya n’abo guhangana n’u mutwe wa M23, urwanya ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.
Urwo rubyiruko ruvuga ko iki cyemezo SADC yagifashe ishingiye ko ingabo za FARDC zifatanya n’imitwe y’itwaje imbunda irimo na Wazalendo ndetse na FDLR.
Ir’itangazo rikavuga ko SADC yanzuye ko mugihe igisirikare cya leta ya Kinshasa izaja k’urugamba ifatanije na Wazalendo, FDLR n’indi mitwe muricyo gihe ko batazakorana n’uyu muryango wa SADC.
Urubyiruko rw’Abanyekongo mur’iryo tangazo bavuga ko SADC yasuzuguye amategeko agenga igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ko kandi iz’i ngabo za SADC zirengangije amategeko yashizweho n’ibihugu bigize umuryango w’iterambere ry’Afrika y’Amajy’epfo (SADC), avuga ko ibyo bihugu bizafatanya mubya gisirikare kurwanya imitwe y’iterabwoba izaba yibasiye kimwe mu bihugu bigize uy’u muryango.
Itangazo rikomeza rivuga ko abanyekongo bagomba guhagurukira rimwe bakurikije ingingo ya 63,1 na 2, byo mu itegeko nshinga, y’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ivugako buri munyagihugu ko afite uburenganzira bwo kurwanira ubusugire bw’igihugu cye, mugihe cyagabweho ibitero biva hanze y’i Gihugu.
Ir’itangazo rikomeza gushimangira ko bo batakwihanganira icyemezo cy’Ingabo z’u muryango w’iterambere w’Afrika y’Amajy’epfo.
Maze basoza bavuga ko bamaganye ingabo za SADC, banasaba Guverinoma ya Kinshasa gusesa amasezerano yashizweho umukono n’ibihugu by’ibumbiye mu muryango wa SADC, yari agamije gukorera hamwe mu bya gisirikare.
Uru rubyiruko rukaba rwanasabye leta ya Kinshasa gusezerera ingabo za SADC zikava ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Mu byo basorejeho basabye abaturage baturiye Congo guhaguruka bagafasha Wazalendo na FARDC, kurwanya M23.
Itangazo ry’u rubyiruko rw’Abanyekongo bo muri teritware ya Uvira, barisohoye mugihe ingabo za SADC zari zimaze kunanirwa urugamba baje gufashamo FARDC n’abambari babo kurwanya M23.
Ninyuma y’intambara ikomeye yasize M23 y’irukanye ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa( SADC, ingabo z’u Burundi, FARDC, FDLR, Wagner na Wazalendo), ibirukana mu bice byinshi biherereye muri teritware ya Masisi, SADC nabo bafatanije bahungira mubice byo muri Kivu y’Amajy’epfo, aho ni k’u wa Gatanu, tariki ya 02/02/2024, n’ejo hashize.
Kugeza ubu haravugwa ko ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, bakomeje guhunga basiga ibice byo muri Kivu y’Amajyaruguru bagahungira muzindi Ntara.
Bruce Bahanda.