
Kugeza isaha za Sambili z’uyumugoroba wokuwa Kabiri, tariki 24/10/2023, imbunda zarutura n’imbunde nto zarimo z’umvikanira k’umusozi wa Gashari, muri teritware ya Nyiragongo, hafi ugana mu Marembo y’u Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa Mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Gihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.
K’uwundi murungo w’urugamba mubice bya Kanyamahoro, mubilometre umunani (8) n’uyu Mujyi wa Goma, ugana munkengero za parike ikikije ikirunga ca Nyiragongo, ahazwi nka Kanyabuki, harimo imirwano ikomeye yahuzaga M23 n’ihuriro ry’imitwe y’inyeshamba ishigikiwe n’Ingabo za Leta ya Kinshasa(FARDC), harimo FDLR, Wagner na Wazando.
Mu Makuru yizewe agera kuri Minembwe Capital News, avuga ko iy’i mirwano yahereye isaha z’igitondo cakare iherereye muri Kibumbu mubilometre bitaribyinshi n’uyu Mujyi wa Goma. Iy’i mirwano yaje gukomereza Buhumba n’inyuma y’uko M23 yarimaze kw’irukana ingabo za FARDC n’abambari babo.
Nk’uko byavuzwe kuva kare impande zose zitanaga bamwana aho buri r’Uhande ruvugako rwubahirije amasezerano ya Luanda na Nairobi ko uru r’Uhande arirwo nyiribayazana w’intambara.
Gusa ntabyinshi biratangazwa kuri iy’i mirwano yabaye uyumunsi kubijanye nibyaba byangiritse cangwa abapfuye ariko ibikomeje gutangazwa nibitangaza Makuru byinshi muri RDC n’uko iy’i mirwano ikaze. Aho humvikanya n’amajwi y’abaturage ba Kanyamahoro bavugako Goma ishobora gufatwa na M23 n’imugihe FARDC yagaragaye irimo guhunga.
By Bruce Bahanda.