Urugo rwa Visi Perezida wa Amerika Rwagabweho Igitero, Inzego z’Umutekano Zitabara Byihuse
Urugo rwa Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance, rwagabweho igitero n’umuntu wagerageje kurwinjiramo ku ngufu, akoresheje inyundo agamije kumena amadirishya, ariko ahagarikwa n’inzego z’umutekano zari zirinze ako gace.
Aya makuru Visi Perezida JD Vance yayatangaje kuri uyu wa mbere, tariki ya 05/01/2026, abinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X. Muri ubwo butumwa, yashimiye byimazeyo abantu bagaragaje impuhwe n’inkunga yabo ku muryango we, anashimira inzego z’umutekano zatabaye vuba kandi neza.
Yagize ati: “Umuntu wagaragazaga imyitwarire idasanzwe yagerageje kwinjira mu rugo ahondesha inyundo ku madirishya. Ndashimira byimazeyo urwego rwa Secret Service na Polisi ya Cincinnati byatabaye bidatinze.”
JD Vance yasobanuye kandi ko iki gitero cyabaye mu gihe we n’umuryango we bari bataragera mu rugo, kuko bari bakiri mu rugendo bava i Washington, D.C., bikaba byaragize uruhare mu kwirinda ko hagira ingaruka zishobora kuba mbi.
Nubwo iperereza ku cyateye iki gikorwa rikomeje, inzego z’umutekano zemeje ko umutekano wa Visi Perezida n’umuryango we wizewe kandi uhamye. Banahumurije Abanyamerika n’inshuti zabo ko nta kibazo na kimwe cyabaye ku buzima bw’uyu muyobozi.
Iki gikorwa cyongeye kugaragaza akamaro ko gukomeza gushimangira umutekano w’abayobozi bakuru b’ibihugu, cyane cyane mu bihe byugarijwe n’imyitwarire y’abantu bashobora guhungabanya ituze n’umutekano rusange.






