Urugo ry’uwahoze ari umudepite muri Repubulika ya demokorasi ya Congo, Jaynet Kabila rwazengurutswe n’abapolisi, ku murwa mukuru i Kinshasa.
Ni ahagana isaha z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, nibwo abapolisi baje kurugo rwa Jaynet Laurent Kabila, mushiki wa Joseph Kabila wigeze kuba perezida wa Repubulika ya demokorasi ya Congo, bahageze bahita bazenguruka igipango.
Amakuru avuga ko abo bapolisi berekeje kuri urwo rugo, bari muri Jeep kabuhariwe, kandi ikaba yaje iri ku muvudoko wohejuru.
Iy’inkuru inavuga ko abo ba polisi ari abantu 10, nyuma yo kuzenguruka urugo ry’uwahoze ari umudepite muri RDC, Jaynet Laurent Kabila ntajambo bigeze bavuga.
Ibyo bibaye mu gihe urwego rw’iperereza rugize igihe rugenda kuri Jaynet Laurent Kabila, ninyuma y’uko bari bamusabye kwitaba kubiro bya Demiap i Kinshasa, mu kwezi gushize.
Nyuma y’ibyo ishyaka rya PPRD ryatanze ubutumwa ko ibyo ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gukora bo batazakomeza ku byihanganira.
MCN.