Mw’ijoro ryo kw’itariki 20/12/2023, rishira ku wa Kane, tariki ya 21/12/2023, uwahoze ari minisitiri Kamanzi Kibibi, yagabweho igitero cya Wazalendo, gisiga cyangirije byinshi iwe.
N’igitero yagabweho iwe murugo, ahagana isaha za saa Saba z’ijoro, i Kinshasa, kumurwa Mukuru w’igihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo nk’uko iy’inkuru ibivuga, n’uko Kamanzi Kibibi, uvuka mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, w’u mu Nyamulenge, yaje kw’irwanaho birangira kiriya gitero agisubije inyuma.
Ubwo bariya Wazalendo bamugabyeho igitero baje bitwaje imihoro n’Ibyuma ndetse n’amabuye. Byavuzwe ko yirwanyeho gusa aza gukomereka ndetse aranavunika bikabije.
Ubuhamya twahawe bugira buti: “Wazalendo bagabye igitero murugo rwa Depite Kamanzi Kibibi ijoro ry’ejo hashize. Ntakindi bamujije bamujije isura ye n’ubwoko bwe abatutsi. Nabagabye kiriya gitero baje bigamba ati: uyu mututsi, umunyarwanda.”
Ibihe byinshi abo mu bwoko bw’Abatutsi, muri Republika ya Demokarasi ya Congo, bagiye bicwa bazira ubwoko bwabo, abatishwe bagafungwa abandi bagakomeretswa.
Abanyamulenge n’Abatutsi muri rusange bakomeje gutakira imiryango Mpuzamahanga n’iyimbere mu gihugu kubagoboka.
Tubibutsa ko Kibibi Kamanzi y’igezeho kuba minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo nyuma yaho aza kuba minisitiri w’ungirije w’igihugu muriyo minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.
Bruce Bahanda.
Nukubesha ngirango we ntacyo bomutwara kabisa
Messages zanyu nta makuru arambuye ziduha…! Kubera iki? Muba mwabuze ibyo mwanduka?