Mu Minembwe homu Misozi Miremire y’Imulenge mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo, mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo Imvura yaguye ari ninshi Inka zirapfa nimugihe izi nka zari zaragandaye kubera kubura ubwatsi nomugihe imvura iguye ihita izica nkuko Minembwe Capital News yabwiwe.
Mu makuru twahawe uwatwiganiye yagize ati: “Inka koziricwa n’imvura yaguye ari ninshi bituma zipfa hamaze gupfa Inka zirenga 30. Izi nka zari zaragandaye imvura iguye zigira urukayu.”
Gusa ngo nubwo Inka zirimo gupfa ariko kandi ubwatsi bwameze imisozi yose. Imvura yatangiye kugwa muriki Cyumweru ahagana mumpera zaco kugeza nejo hashize haguye imvura ninshi.
Mu makuru yakomeje gutangwa mbere hose byavugwagako igihe cicyi cyabaye kirekire bitera imisozi kuma nubwo mubice bya Minembwe hari habuze ubwatsi ariko indondo ya Bijombo ho havugwagako habonetse igihamba c’ubwatsi bw’Inka. Ahanini mubice bya Gihamba, Gikozi, Gatanga ndetse na za Gahuna nahandi.
Ibi bibaye mugihe aka karere karimo agahenge kamahoro nyuma yigihe kirekire bari mubihe by’intambara zurudaca.
By Bruce Bahanda.
Tariki 11/09/2023.