Urukiko rukuru muri Kenya rwitambitse imbere icyemezo cya perezida cyo gushyiraho visi we.
Mu gihugu cya Kenya urukiko rukuru rwaho rwahagaritse icyemezo cyo kweguza uwari visi perezida w’iki gihugu, Rigathi Gachagua wari wakuwe kuri uyu mwanya ku wa Kane tariki ya 17/10/2024.
Iki cyemezo cyafashwe n’urukiko rukuru rwo muri iki gihugu cya Kenya ku wa Gatanu w’ejo hashize wo kw’itariki ya 18/10/2024. Byabaye nyuma yamasaha make inteko ishinga mategeko itoye icyemezo cyo kweguza visi perezida, Rigathi Gachagua ku mwanya wa visi perezida.
Ndetse kandi n’icyemezo cyaje mu gihe perezida William Ruto yari yamaze gushyira undi visi perezida, ari we Kithure Kindiki waje asimbura Rigathi Gachagua.
Umucamanza wasomye iki cyemezo yitwa Chacha Mwita ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu w’ejo hashize, yavuze ko ikirego cya Gachagua cyazamuye ibibazo bikomeye birebana n’amategeko n’inyungu rusange.
Mu gihe yasomaga iki cyemezo, yavuze kandi ko icyemezo cyo kweguza Gacahagua kiba gihagaritswe ishyirwa mu bikorwa ryo gushyiraho umusimbura kugeza tariki ya 24 z’uku kwezi kwa Cumi, ubwo iki kibazo kizaba kiganiriweho imbere y’urukiko.
Umucamanza kandi yanasabye perezida w’urukiko rw’ikirenga gushyiraho inteko izaburanisha iki kirego.
Iki cyemezo kandi kivuga ko kigomba guhita gishyikirizwa perezida w’urukiko rw’ikirenga kugira ngo agifateho umwanzuro.
Abanyamategeko ba Gachagua bari batanze ikirego cyo kujurira kuri iki cyemezo cyari cyafashwe na Sena ya Kenya ku wa Kane, bavuga ko cyihutishijwe cyane, ndetse ko atabanje kumvwa nyamara afite impamvu zumvikana z’uburwayi, ndetse ko hafashwe icyemezo gihutiweho cyo kumusimbura.
Ikirego cyabo banyamategeko hari aho kigira kiti: “Habayeho kwihuta mu gukura ku butegetsi visi perezida ndetse noguhita bashyiraho undi muntu, ibintu byakoranywe umugambi wo gushaka guhahamura visi perezida, bityo rero iki kirego gikwiye gusuzumwa byihuse.”
MCN.