Urukiko rwo muri Zambia rwakatiye abagerageje “kuroga” perezida w’icyo gihugu
Abantu babiri bashinjwa kugerageza kuroga perezida Hichilema Hakainde wa Zambia, urukiko rwo muri icyo gihugu rwabakatiye igifungo cy’imyaka ibiri.
Abo bagabo bakatiwe bashinjwa kugerageza kuroga perezida wa Zambia, ni Leonard Phil w’Umunyezambia na Jasten Mabulesse Candunde ukomoka muri Mozambique.
Bivugwa ko bafashwe mu mpera z’umwaka wa 2024, nyuma y’aho bafatanwe uburozi burimo umwanda.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Phiri na Mabulesse bari barahawe ikiraka n’umudepite watorotse ubutabera, kugira ngo bice perezida Hichilema.
Mu rubanza, bo bavuga ko ari abavuzi gakondo, umunyamategeko wabo, Agrippa Malando, we yemeye ko bakoze icyaha, bituma abasabira koroherezwa igihano kuko ari ubwa mbere bakurikiranwe n’u butabera.
Umwe mu bacamanza yagize ati: “Bombi bemeye ko bari batunze uburozi. Phiri yerekanye umurizo w’uruvu yifashisha mu ngingo, bikaba byari guteza urupfu mu minsi itanu.”
Anavuga ko aba bagabo bombi babarozi atari abanzi ba perezida Hichilema gusa, ahubwo ko ari abanzi babanyazambia bose.
Uyu mucamanza yagaragaje ko nubwo siyansi itemera amarozi ko baho, ariko ko abaho kandi ko itegeko ryubahirizwa kuko rirengera sosiyete ishobora guterwa ubwoba n’abavuga ko bafite imbaraga zidasanzwe.