
Major Mudagiri, wahoze ari umusirikare womuri Gumino, yapfuye kuruyu wa Kane tariki 20.04.2023 kumasaha yigicamunsi.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 23.04.2023, saa 7:20 AM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News, dukesha Isoko yacu yizewe avuga ko Major Mudagiri, yapfuye urupfu arashwe Isasu ryimbunda yomubwoko bwa AK-47, gusa yarashwe bitunguranye.
Ubwo Minembwe Capital News, yabaza ga ayamakuru uwayatanze yanze ko izina rye rimenyekana yagize ati :
“Urupfu rwamarehemu habaye Nakane (jeudi), kumasaha ya Sakenda (15h), ubwo yarim’Unka, asezera abobarikumwe m’Unka, kumusozi witwa Kuwarusatira, yasezeye mugihe yarahamagawe kuri téléphone ngendanwa, n’Umuntu Kugeza ubu ntawe uzi uwo bavuganaga, uwamuhamagaye yamubwiye ko afite Inyana y’inka yogukaba n’igitungwa cy’Ihene. Mubusanzwe, Major Mudagiri, yarumworozi w’Ihene n’Inka.
Uwatanze ayamakuru yakomeje avuga ko Major Mudagiri yasezeye abo barikumwe yitabye kugira ngo aje kureba Ibyo bitungwa byomubwoko bw’Ihene arebe ko yozigura cangwa azikabe n’Inka ze nkuko yarasanzwe abigenza nubundi.
“Major Mudagiri, yitabye ahetse Isakoshi, nto ngendanwa yarimo amafaranga nibindi, ubwo yagendaga yerekeje Igakenke, hafi ni Kambi, y’igisirikare cya FARDC. Abari bategereje bwana Major Nehemie ntibazwi, gusa amakuru avuga ko hunvikanye amasasu 5, nimugihe yarageze hafi na Kambi ya Fardc iba Igakenke. Bikavugwa ko araho yaguye.”
Amakuru avugwa nabanya Minembwe nuko kumunsi w’ejo hashize kuruyu wagatandatu aribwo hatoraguwe umurambo wanyakwigendera nimugihe yaragize Iminsi ibiri utaraboneka (2jours).
Harandi makuru akomeza guhwihwiswa ko hagati yuwiyita Col Koboyi na Karemera, bomumutwe Winyeshamba wa Gumino, ko hari amafarakano cangwa se kutunvikana ariko mumakuru yizewe twahawe nuko nyuma yuko batoraguye Umurambo wa Major Nehemie, Koboyi yerekeje mubirindiro byamugenzi we Karemera aho yagiye afite abasirikare barindwi (7). Gusa ntawabashe kumenya ibyo baganiriye kurupfu rwa Major Nehemie.
Major Mudagiri, yarizwiho ubutwari bwinshi ikindi abamuzi bavuga ko yarangwaga nokugwa neza .
Minembwe Capital News, Tuzakomeza gutohoza urupfu rwa Major Mudagiri Wishwe Arashwe.




