Urupfu rwa Mvuka Ngabo, uvuka mubwoko bwa Banyamulenge, waraye y’iciwe i Kalemi homuntara ya Tanganika, rwashegeshe imitima ya Banyamulenge.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 10/07/2023, saa 10:00pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kumunsi w’ejo hashize, tariki 09/07/2023, nibwo Mvuka Ngabo namugenzi we bari baragiye Inka mubice bya Kalemi homuntara ya Tanganika. Bakaba bari baragiriye hafi naho i Biraro byabo biba aho bakunze kwita kuri 85km .
Nkuko ayamakuru twayahawe kuri Minembwe Capital News, nuko ahagana mumasaha yumugoroba wokumunsi w’ejo hashize ku Cyumweru, aba bungeri b’inka zabo mubwoko bwa Banyamulenge bagiye kubona babona Mai Mai za Batwa zirimo kubiruka inyuma. Aha niho aba bungeri bahise biruka Mai Mai za Batwa, zihita zirasa Mvuka Ngabo ahita apfa mugenzi we afatwa mpiri.
Gusa uwafashwe yaje gutabarwa n’imugihe aho iryo sanganya ryabereye hari hafi naho ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo FARDC z’ikorera bikemezwa ko iz’ingabo za FARDC zagize uruhare mugutabara uwari wafashwe mpiri afashwe na Mai Mai ya Batwa.
Mwicyo gitero cya Mai Mai ya Batwa Inka zibiri zararashwe zirakomereka indi imwe iranyagwa akaba arinayo yatumye uwari wafashwe mpiri atabasha kwicwa nkuko bivugwa ko yarimo afasha abo bagizi banabi gushorera iyonka yarimaze kunyagwa na Mai Mai ya Batwa.
Uyumunsi wo kuwambere, akaba aribwo umurambo wa Mvuka Ngabo, wishwe arashwe na Mai Mai ya Batwa, wabashe kuboneka aruko babanje gushaka. Mumakuru twabashe guhabwa nuko uwo murambo wabonetse isaha zitanu zigitondo kuyu wambere ukaba wagejejwe mumujyi wa Kalemi ahagana isaha za saamoya zijoro zokuruyu wambere.
Abanyamulenge bakomeje kw’icwa muri RDC, nimugihe kandi abagabo babiri baraye biciwe kumusozi wa Kirungwa . Aba bishwe barashwe na Mai Mai, nimugihe bavaga i Buvira bagana imisozi y’indondo ya Bijombo.