Urusaku rw’amasasu rwatumye i Kavimvira abaturage binjira mu bwoba, basaba ubuyobozi kugira icyo bukora
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 03/12/2025, urusaku rw’amasasu rwongeye kumvikana muri quartier ya Kavimvira, iherereye mu mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ibi byateye impagarara n’icyoba gikomeye mu baturage bahatuye.
Kugeza ubu, icyateye ayo masasu ntikiramenyekana neza, ariko amakuru y’ibanze yemeza ko amasasu yakomeje kumvikana kugeza mu masaha akuze y’ijoro. Nubwo nta makuru yemewe n’inzego z’umutekano aratangazwa, birakekwa ko hari ukutumvikana hagati ya Wazalendo na FARDC, nk’uko bimaze kumenyerwa kenshi.
Minembwe Capital News, ikinyamakuru cyiyemeje gukurikirana ibibazo byugarije abaturage, kirakomeza gukurikirana uko ibintu bihagaze. Nanone kirasaba ubuyobozi bw’igihugu n’ubw’akarere gutabara byihuse, hagamijwe kugarura ituze no kurengera ubuzima bw’abaturage.
Ibi bibaye mu gihe umutekano ukomeje guhungabana mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, by’umwihariko mu Kibaya cya Rusizi, aho imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 n’ingabo za Leta ya RDC n’abafatanyije na zo (zirimo iz’u Burundi, FDLR na Wazalendo) imaze iminsi ibiri. Kuva ku wa Kabiri, izi mpande zombi zagiye zihanganira mu bice birimo Luvungi na Rubarika, aho no kuri uyu wa Kane mu gitondo haracyumvikana ubushyamirane muri ibyo bice.






