Urusaku rw’Ibiturika Rwongeye Kumvikana muri Teritware za Uvira na Fizi
Amakuru aturuka mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu hongeye kumvikana urusaku rukomeye rw’imbunda ziremereye n’izoroheje mu bice bitandukanye bya teritware za Uvira na Fizi.
Nk’uko amakuru Minembwe Capital News yamenye abivuga, urwo rusaku rw’intwaro rwatangiye kumvikana ahagana saa tanu z’ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 03/01/2025, rukomeza kumvikana kugeza mu gitondo cyo kuri uyu munsi.
Ubuhamya butangwa n’abaturage batuye muri ibyo bice bugaragaza ko imirwano yabereye ahantu hatandukanye. Umwe muri bo yagize ati:
“Kuva saa tanu z’ijoro ryaraye rikeye kugeza mu gitondo cyo kuri uyu munsi, imbunda ziremereye n’izoroheje zirimo kumvikana mu bice by’imisozi ya Katongo, mu misozi iri hejuru y’umujyi wa Uvira, ndetse no mu gace ka Makobola kari muri teritware ya Fizi.”
Uyu muturage yakomeje avuga ko no mu masaha ya mu gitondo, urusaku rw’intaro rwakomeje kumvikana, ibintu byateye ubwoba n’impungenge abaturage benshi batuye muri ibyo bice.
Ibi bibaye mu gihe kuva ihuriro AFC/M23 ryafatira umujyi wa Makobola ku munsi wa banjirije isoza ry’umwaka wa 2025, nta yindi mirwano yari yongeye kumvikana muri teritware za Fizi na Uvira. Icyakora, uko ibintu byifashe kuri ubu bigaragaza ko umutekano wongeye kuzamo agatotsi, aho amakuru agaragaza ko imirwano yongeye kubura.
Hari kandi amakuru ataremezwa ku mugaragaro avuga ko ingabo za FARDC, ku bufatanye n’abambari bazo, zagabye ibitero ku birindiro bya AFC/M23, mu rwego rwo kugerageza kwisubiza ibice byafashwe muri teritware za Uvira na Fizi mu mwaka ushize.
Kugeza ubu, nta tangazo ryemewe ryari ryasohorwa n’impande zirebwa n’iyi mirwano, mu gihe abaturage bakomeje gusaba ko umutekano wagaruka vuba, hagamijwe kwirinda ingaruka zishobora kugera ku basivile.






