Ibisasu biremereye byatewe ku muhanda wa Sake-Minova, mu Burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Bya vuzwe ko biriya bisasu byarashwe ahagana isaha z’umugoroba wajoro wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 04/03/2024. N’ibisasu biri kuraswa n’ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, nk’uko iy’i nkuru ikomeje kuvugwa n’abaturage baturiye teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ibi bisasu birashwe mu gihe abaturage bakomeje guhunga bava Minova bakagana i Bukavu, k’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, abandi bahunga berekeza mu bice bimaze kwigarurirwa na M23, muri teritware ya Masisi na Rutsuru.
Kuva ku mugoroba wo k’uwa Gatanu, w’i Cyumweru dusoje, M23 yarwanye Urugamba bivugwa ko rwari rukomeye. Urwo rugamba bivugwa ko rwasize M23 y’igaruriye ibice byinshi ahanini yafashe ibice byo muri teritware ya Masisi bihana imbibi n’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, k’u munsi w’ejo hashize yashize inyandiko hanze zivuga ko urugamba bamaze kwinjiramo ko ari urwo gucyecekesha intwaro zose zitera imibabaro abaturage ko kandi izo mbunda ar’inzingabo za FARDC, FDLR, Wagner group, SADC na Wazalendo.
N’ubwo biruko umuhanda uhuza Goma na teritware ya Masisi, kuri ubu uragenzurwa n’ingabo za M23, ndetse n’umuhanda wa Rutsuru uyihuza na Goma, udasize umuhanda uhuza Goma n’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, nk’uko byemezwa n’Abaganga bakora kuri Centre de Sante ya Kirotshe.
Bruce Bahanda.