Uruzinduko rwa Komiseri wa EU i Goma rwerekana Impinduka mu Miyoborere y’Inkunga n’Ibiganiro by’Amahoro mu Burasirazuba bwa RDC
Komiseri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi n’inkunga mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Hadja Lahbib, yakiriwe mu murwa mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru mu ruzinduko rufite uburemere bukomeye mu rwego rwa dipolomasi n’ubutabazi bugenewe abasivile bakomeje kugirwaho ingaruka n’intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu muyobozi wo ku rwego rwo hejuru mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi yageze mu bice bigenzurwa n’ihuriro rya AFC/M23, aho yagiranye ibiganiro n’abayobozi baryo barimo umuhuzabikorwa waryo, Corneille Nangaa. Ibi biganiro byibanze ku buryo inkunga y’ubutabazi ishobora kugera ku baturage b’abasivile mu buryo bwihuse, bwizewe kandi buboneye, mu gihe umutekano muke ukomeje kuba imbogamizi ikomeye ku bikorwa by’ubutabazi.
Komiseri Hadja Lahbib yagaragaje ko kugeza inkunga ku basivile barenga miliyoni zibasiwe n’intambara mu Burasirazuba bwa RDC ari igikorwa cyihutirwa gisaba ubufatanye bw’impande zose zirebwa n’iki kibazo.
Yashimangiye ko amategeko mpuzamahanga arengera abasivile mu bihe by’intambara (Droit International Humanitaire – DIH) agomba kubahirizwa n’impande zose zirimo imitwe yitwaje intwaro n’ibihugu byo mu karere. Ubu butumwa kandi yabugejeje ku bayobozi b’ibihugu birimo u Rwanda, u Burundi ndetse na RDC, mu rwego rwo gushaka ibisubizo birambye ku mutekano muke umaze imyaka irenga makumyabiri mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Mu biganiro byabereye i Goma, AFC/M23 yatangaje ko yafashe ingamba zifatika zigamije kubahiriza uburenganzira bwa muntu no guteza imbere icyizere mu biganiro bya politiki. Nk’uko byasobanuwe na Corneille Nangaa, iri huriro riherutse kurekura abana 41 bari mu ngabo za Leta ya Congo (FARDC), abagore barenga 100 b’abasirikare ba FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo, ndetse n’abasirikare 230 ba FARDC bari bamaze igihe bavurirwa mu bitaro byo mu bice bigenzurwa na AFC/M23.
Aba barekuwe bari bafatiwe mu mujyi wa Goma, abandi bakaba bari mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo ndetse n’ibitaro bya Katindo, aho bavuriwe mbere yo kurekurwa.
Muri uru ruzinduko, Komiseri Hadja Lahbib yanagiranye ibiganiro n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, byibanze ku bibazo by’umutekano muke mu karere n’inzira zo kugera ku mahoro arambye binyuze mu bufatanye mpuzamahanga.
Yanahuye kandi na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, baganira ku ruhare rw’u Burundi mu kwakira impunzi z’Abanyekongo ndetse n’uburyo inkunga mpuzamahanga yakomeza kugera ku bayikeneye mu mutekano usesuye.
Uru ruzinduko rugaragaza ko umuryango mpuzamahanga ukomeje gushaka uburyo bwo kuganira n’impande zose zifite uruhare mu bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, hagamijwe koroshya itangwa ry’inkunga no gushyiraho umusingi w’ibiganiro bya politiki byaganisha ku mahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari.







