Uruzinduko Rw’ibanga rw’Abagaba Bakuru ba FARDC i Tel Aviv Rwatangiye Guteza Umwuka Mubi muri Kinshasa
Amakuru yizewe aturuka mu nzego za dipolomasi n’umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) yemeza ko itsinda ry’abasirikare bakuru ba FARDC riherutse kugirira uruzinduko i Tel Aviv muri Israel, mu mpera z’ukwezi gushize, hagamijwe kugura intwaro n’ibikoresho bihanitse bya gisirikare.
Uru ruzinduko rwagizwe ubwiru bukomeye, rukozwe mu gihe Kinshasa ikomeje gushaka kongera ubushobozi bw’ingabo zayo nyuma yo kunanirwa imbere y’umutwe wa AFC/M23, aho imijyi ya Goma na Bukavu yaje kugwa mu maboko y’uyu mutwe mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Amakuru yemeza ko mu bagize iryo tsinda harimo:Lt. Gen. Jules Banza Mwilambwe, Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC;
Gen. Bernard Kaliba Taty;
Gen. Emmanuel Kaputa Kasenga;
Kahumbu Mandungu Bula uzwi nka Kao, umujyanama udasanzwe wa Perezida Félix Tshisekedi ku by’umutekano, unakunze kwitabira dosiye zose zirebana n’ububanyi mpuzamahanga bwo mu rwego rwa gisirikare.
Aba bagabo uko ari bane ngo bagiranye ibiganiro na sosiyete ikomeye mu gukora ibikoresho bya gisirikare ya Elbit Systems, imwe mu zikomeye muri Israel.
Uru ruzinduko ngo rwari rugamije kwiga ku masezerano manini yo kugura:Ibisasu bya mortier 120 mm, Sisitemu zirasa drones zishyirwa ku modoka, Ibikoresho bya radiyo n’itumanaho rihanitse.
Ni gahunda Kinshasa ishyira imbere mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’igisirikare cyayo nyuma y’igihombo gikomeye cyatewe n’imirwano ikomeje mu Burasirazuba bw’igihugu cyabo.
Nubwo ibiganiro bikomeje, amakuru ya Africa Intelligence avuga ko iyi gahunda yatangiye guteza umwuka mubi mu nzego za Leta ya Kinshasa. Bamwe mu bategetsi bakuru ngo bafite impungenge ko Israel yaba idacuruza intwaro zikomeye, ibyo bikaba byatera ikibazo gikomeye mu rwego rwo kwizerana hagati ya RDC na Israel.
Izi mpungenge ngo zishimangirwa na Raporo y’Impuguke za Loni yo mu kwezi kwa munani umwaka wa 2024, yavugaga ko hari isano riri hagati y’ibikoresho bikorwa na Elbit Systems n’ibifitwe n’ingabo z’u Rwanda (RDF) ndetse na M23 mu mirwano yo mu Burasirazuba bwa Congo.
Raporo yanavugaga ko umutwe wa M23 ukoresha radiyo z’itumanaho zo mu bwoko bwa Tadiran CNR-710, ubusanzwe zikorwa kandi zicuruzwa na Elbit Systems.
Uru ruzinduko rubaye mu gihe RDC iri mu biganiro n’u Rwanda ndetse na AFC/M23
mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye ku makimbirane y’imyaka myinshi mu Burasirazuba. Ariko nanone Kinshasa irimo gushinga imizi mu gucunga ko igisirikare cyiyongera imbaraga.
Amaso y’isi yose ubu ari kuri Kinshasa na Tel Aviv, harebwa niba ibi biganiro bizavamo amasezerano mashya y’intwaro n’imikoranire, cyangwa niba bizakomeza gusenya icyizere gisanzwe hagati ya RDC n’abafatanyabikorwa bayo.





