
Muri Gereza nkuru ya Bukavu, hunvikanye urwamo rwinshi rwamasusu.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 25.04.2023, saa 5:10 PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News, dukesha abaturiye i Bukavu ho muntara ya Kivu yamajyepho, muri Republika ya democrasi ya Congo (RDC), bivugwa ko kuruyu wa kabiri kuri Gereza nkuru ya Bukavu ahagana mumasaha yakare ngo hunvikanye urwamo rwinshi rwamasusu.
Mugihe ururwamo rwamasusu rwavugaga umwotsi wazamukana ga Gereza ugana amaja hejuru nkuko twabibw’iwe kuri Minembwe Capital News.
Ishami rishinzwe itumanaho mu buyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, binyuze mu itangazo ryaryo, rivuga ko habaye imyivumbagatanyo y’imfungwa zimwe zishutswe na ” Kapita general”.
Iryo tangazo rigira riti, “Umugabo wamaze kurangiza igihano cye, ariko yanze kuva muri iki kigo cya gereza kubera ibyaha bye n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi yakoze mumuhana we”.
Byongeye kandi nk’uko iyi nkuru dukesha ibivugwa kumbuga nkoranya mbaga ikomeza ivuga, abaturage bahamagariwe gutuza kandi itangazo rivuga ko inzego z’umutekano zoherejwe na Govenor w’intara ya Kivu yamajyepho kugira ngo zisubize umutekano muri Gereza Nkuru ya Bukavu.
Umuryango Partenariat pour la Protection Intégrale (PPI) uhangayikishijwe cyane n’imvururu ziri muri Gereza Nkuru ya Bukavu. Wavuze ko ibintu byinshi byangiritse ariko ntiwatanze ibisobanuro birambuye.
Uru rwego rugaragaza ko kuva kera rwasabye ko hakurwaho sisitemu ya “Kapita General” muri gereza, akenshi usanga ari yo shingiro ry’urugomo rukabije.
Iyi nkuru isoza yemeza ko ibiro by’umuyobozi wa gereza na farumasi byatwitswe n’imfungwa




