
Urwego rushinzwe abasahoka n’abinjira muri Repubulika ya Demokarsi ya Congo (DGM), bamenyesheje ko bari bwugare imipaka yo k’ubutaka bwa RDC n’ibihugu bahana imbibi ku mpamvu z’amatora azaba kuri uyu wa Gatatu, tariki 20/12/2023.
Nk’uko buriya buyobozi bwa DGM, babimenyesheje n’uko bashaka kugara imipaka k’umpamvu z’umutekano w’amatora y’iteguwe muri Repubulika ya Demokorasi ya Congo.
Bagize bati: “Imipaka irugarwa guhera isaha za saasita z’ijoro, kuri uyu wa Kabiri, tariki 19/12/2023, kugeza ku wa Gatatu, saa tanu z’ijoro, tariki 20/12/2023.”
Amatora y’iteguwe k’umunsi w’ejo hazaza mu gihe hari ibice byinshi muri RDC bikirimo umutekano muke aho ndetse ubutegetsi bw’iki gihugu batangaje ko ariya matora atazaba muri teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’igice kimwe cya Rutsuru.
Masisi, Rutsuru na Nyiragongo, Imyaka itatu igiye gushira hari imirwaro ihuza M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, FDLR, FARDC, Wagner Imbonerakure z’u Burundi na Wazalendo.
N’ubwo leta ya Kinshasa yatangaje ko ariya matora atazaba muri teritwari ya Masisi, kubera Intarambara, ariko haribindi bice byo mu Burasirazuba bwa RDC, birimo umutekano muke nko muri teritwari ya Fizi na Uvira. Maï Maï na FDLR n’Insoresore z’Abarundi, zikomeje kuvugwa ko zirimo kwisuganya kugaba ibitero mu Banyamulenge.
K’umunsi w’ejo hashize, tariki 18/12/2023, Maï Maï na FDLR, bavuzwe mu nkengero za Bibogobogo, aho zishaka kwica abaturage ba Banyamulenge.
Bruce Bahanda.