Urwego rwa bagize Sena icyuye igihe muri RDC , barezwe ibyaha birimo kunyereza umutungo w’igihugu.
Ni byatangajwe na minisitiri w’ubutabera, Constant Mutamba, wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho yabigaragarije perezida w’ibiro by’i nama y’umutwe w’inteko ishinga amategeko, Pascal Kindwelo, mu nama yabereye mu ngoro y’abaturage, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntara makuru bya RDC.
Bitangaza ko iperereza ryatangiye, kandi ko rigamije kumenya ukuri kuri iki kibazo no kurwanya ibyaha by’imari mu bigo bya leta.
Constant Mutamba yagize ati: “Nk’uko mu bizi, hari ibihuha byakwirakwijwe ku bijyanye no kunyereza amafaranga kw’ibiro bya Sena bicyuye igihe . Byari ikibazo rero kuri twe cyo kwizera ibiro by’agateganyo ingingo z’iperereza ry’ubucamanza twakoze kugira ngo Abaturage ba RDC bagaragarizwe umucyo ku ifoto yazengurutse aho twabonye bari abasenateri barunze amafaranga ku meza. Nta kintu na kimwe kizamera nka mbere kandi iperereza nirirangira ni bwo tuzashyiraho ibitekerezo rusange ku ngamba zihutirwa kandi zizafatwa.”
Kuya 6/07/2024, minisitiri w’ubutabera yari yamaze gutegeka ubugenzacyaha gutangiza byihutirwa iperereza ku gukekwaho icyaha cyo kunyereza umutungo kuri bamwe mu bagize ibiro bya Sena.
Mu ibarua yashyizweho umukono ku wa 01/07/2024, Tomonde Mussai, umusenateri w’icyubahiro wabaye na perezida w’agateganyo w’ibiro bicyuye igihe, ngo yari yaravuganye n’umugenzuzi mukuru w’imari ku bijanye n’amafaranga 8.092.000.000 y’Amanyekongo, cyangwa miliyoni 3 z’amadolari y’Amerika, kuri we yanyerejwe na Sena y’agateganyo.
Ibiro by’agateganyo bya Sena binyuze kuri perezida wabyo Pascal Kindwelo, byahakanye Ay’amakuru, binyuze mu itangazo rigenewe abanyamakuru.
MCN.