Urwego rw’i gihugu rw’u bugenzacyaha mu gihugu cy’u Rwanda(RIB), rwataye abagabo batatu muriyombi bafatanwe ‘ibirozi’ bavuga ko bikiza muri urwo rwego bakiba abantu.
Ni kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03/04/2024, abagabo batatu berekanwe na RIB, bavuga ko ari abavuzi gakondo aho bizeza abantu ko bavura kandi bagakiza n’indwara, nk’uko iy’inkuru yatangajwe n’igitangaza makuru cya Radio 10.
Ivuga ko herekanwe n’ibikoresho abo ‘barozi’ bakoreshaga harimo inzoka nzima n’akanyamasyo.
Sibyo byonyine byerekanwe byabo batekamutwe kuko herekanwe n’ibindi bikoresho birimo n’amahembe, impu z’inyamanswa n’ibikoresho byo hambere nk’uducuma n’utweso.
Urwego rw’i gihugu rw’u bugenzacyaha, RIB, rwabwiye itangaza makuru ko rukurikiranyeho aba bantu ibyaha bitandatu birimo ‘kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, aho babeshyaga abantu kubaha amafaranga babizeza kubakiza indwara banabizeza ibindi bitangaza bikorwa n’imbaraga zidasanzwe (umujima).
Mu busanzwe hakunze kuvugwa abavuzi gakondo benshi muribo babwira abantu ko bakiza “inyatsi, umwaku no kubwira ababuze abagabo cyangwa abagore ku ba baheshya.”
Urwego rw’i gihugu rw’u bugenzacyaha, RIB, rwaburiye abantu kureka kugana abo biyita abavuzi gakondo ngo kuko ubu n’ubuvuzi bw’abantu bugamije kubarya ibyabo.
Imana niyo igomba kwiringirwa mu buryo bwose.
MCN.
Turabishimira cyane kumakuru yukuri mutugezaho. Tubifurije imirimo myiza.