Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Religion

USA: Abapasiteri babiri basabiye Abanye-Congo bo mu Burasizuba bwa RDC imfashanyo.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
April 20, 2025
in Religion
0
USA: Abapasiteri babiri basabiye Abanye-Congo bo mu Burasizuba bwa RDC imfashanyo.
82
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

USA: Abapasiteri babiri basabiye Abanye-Congo bo mu Burasizuba bwa RDC imfashanyo.

You might also like

Uwiyitaga Yesu wa Siberiya yahuye n’uruva gusenya.

Perezida Kagame yagiriye inama abishora mu businzi.

Twirwaneho yatashye ikanisa ryayo rishyashya.

Pasiteri Rutugwa Dieudonne na mugenzi we Joseph Mbarushamahoro Masoro basanzwe batuye muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, basabiye Abanye-Congo bo mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo imfashanyo, ahanini ku ijanye n’ibiryo.

Ni mu kiganiro aba bakozi b’Imana bagiranye n’abantu batandukanye bo muri Amerika, aho icyo kiganiro cyabereye neza muri Leta ya Maine, ejo ku wa gatandatu, tariki ya 19/04/2025.

Nk’uko babibwiye Minembwe Capital News icyo kiganiro, usibye kuba cyaritabiriwe n’abantu batandukanye cyanabayemo kandi n’abahagarariye ibitangazamamakuru bikorera muri icyo gice.

Aba bagabo bombi basobanuriye ababitabye ko mu Burasizuba bwa Congo kubera intambara zikomeje kuhabera zatumye abaturage baho bagira ibibazo bitandukanye birimo n’inzara.

Bagaragaza ko iyi nzara inaboneka ku benegihugu bose bo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo cyane cyane kubari mu Burasizuba bw’iki gihugu.

Bagaragaje kandi ko mu Burasizuba bwa Congo atari intambara ihari gusa, hubwo ko Abanyamulenge, Abatutsi n’Abahema bakorerwa jenocide, kandi ko bayikorerwa n’ubutegetsi bw’i Kinshasa. Bavuga ko ubwo butegetsi mu kwica abo baturage bukoresha imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR, ndetse ubundi ingabo z’iki gihugu zikabiyicira.

Aha bagize bati: “Ubu ni akaga cyane, nk’uko ngiye kuvuga ku b’Abatutsi, Abanyamulenge n’Abahema, baricwa, barahohoterwa. Ni jenocide barigukorerwa.”

Bakomeje bavuga ko ibiri kuba kuri ayo moko bisa na jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Basobanura ko iri hohoterwa n’ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge, Abatutsi n’Abahema, biri mubyatumye intambara zidashyira muri RDC.

Usibye n’icyo bagaragaje kwaribyo byatumye abaturage barenga miliyoni 25 muri iki gihugu basonza.

Bityo basaba ko aba baturage bahabwa ubufasha bw’ibiryo, imyambaro n’ibindi. Ubundi kandi bakavuganirwa mu bihugu bikomeye.

Tubibutsa ko aba bakozi b’Imana bombi bageze muri Amerika baturutse mu Burasizuba bwa Congo ari naho bakomoka, kuko ni Abanyamulenge.

Tags: AbaturageImfashanyoRdc
Share33Tweet21Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uwiyitaga Yesu wa Siberiya yahuye n’uruva gusenya.

by Bruce Bahanda
July 11, 2025
0
Uwiyitaga Yesu wa Siberiya yahuye n’uruva gusenya.

Uwiyitaga Yesu wa Siberiya yahuye n'uruva gusenya. Sergei Torop wiyitaga Yesu w'isiberiya yakatiwe gufungwa imyaka 12 hamwe n'ibyegera bye, kubera ko yashyize mu kaga ubuzima n'imitingo bya bamwe...

Read moreDetails

Perezida Kagame yagiriye inama abishora mu businzi.

by Bruce Bahanda
July 6, 2025
0
Perezida Kagame yaburiye abavuga ko bazatera u Rwanda.

Perezida Kagame yagiriye inama abishora mu businzi. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yagiriye inama urubyiruko rwishora mu businzi, arubwira ko ahubwo rukwiye gukora rukiteza imbere ngo kuko...

Read moreDetails

Twirwaneho yatashye ikanisa ryayo rishyashya.

by Bruce Bahanda
June 29, 2025
0
Twirwaneho yatashye ikanisa ryayo rishyashya.

Twirwaneho yatashye ikanisa ryayo rishyashya. Mu Rugezi ho muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, umutwe wa Twirwaneho n'uwa M23 bihagenzura, byatashye urusengero rwabo rushya, nk'uko...

Read moreDetails

Iyerekwa ridasanzwe Munyaburanga aheruka guhabwa.

by Bruce Bahanda
June 27, 2025
0
Imana yongeye kuvuga ku ntambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa RDC, ivuga no kuri Twirwaneho na M23.

Iyerekwa ridasanzwe Munyaburanga aheruka guhabwa. Charles Munyaburanga uri mu Banyamulenge bakora ivugabutumwa hirya no hino ku isi, yahawe iyerekwa ridasanzwe ubwo yari mu masengesho asengera igihugu cye cya...

Read moreDetails

Imana yongeye kuvuga ku ntambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa RDC, ivuga no kuri Twirwaneho na M23.

by Bruce Bahanda
June 23, 2025
0
Imana yongeye kuvuga ku ntambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa RDC, ivuga no kuri Twirwaneho na M23.

Imana yongeye kuvuga ku ntambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Congo, ivuga no kuri Twirwaneho na M23. Ubuhanuzi bukomeye kuri Twirwaneho na M23 bwatanzwe n'Umuhanuzi w'Imana uri mu...

Read moreDetails
Next Post
Undi mubyapolitiki ukomeye muri RDC ategerejwe i Goma, nyuma y’aho Kabila ahagereye.

Former Governor Moïse Katumbi to Visit Goma, Backs M23 and Kabila Against Kinshasa

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?