USA: Abapasiteri babiri basabiye Abanye-Congo bo mu Burasizuba bwa RDC imfashanyo.
Pasiteri Rutugwa Dieudonne na mugenzi we Joseph Mbarushamahoro Masoro basanzwe batuye muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, basabiye Abanye-Congo bo mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo imfashanyo, ahanini ku ijanye n’ibiryo.
Ni mu kiganiro aba bakozi b’Imana bagiranye n’abantu batandukanye bo muri Amerika, aho icyo kiganiro cyabereye neza muri Leta ya Maine, ejo ku wa gatandatu, tariki ya 19/04/2025.
Nk’uko babibwiye Minembwe Capital News icyo kiganiro, usibye kuba cyaritabiriwe n’abantu batandukanye cyanabayemo kandi n’abahagarariye ibitangazamamakuru bikorera muri icyo gice.
Aba bagabo bombi basobanuriye ababitabye ko mu Burasizuba bwa Congo kubera intambara zikomeje kuhabera zatumye abaturage baho bagira ibibazo bitandukanye birimo n’inzara.

Bagaragaza ko iyi nzara inaboneka ku benegihugu bose bo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo cyane cyane kubari mu Burasizuba bw’iki gihugu.
Bagaragaje kandi ko mu Burasizuba bwa Congo atari intambara ihari gusa, hubwo ko Abanyamulenge, Abatutsi n’Abahema bakorerwa jenocide, kandi ko bayikorerwa n’ubutegetsi bw’i Kinshasa. Bavuga ko ubwo butegetsi mu kwica abo baturage bukoresha imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR, ndetse ubundi ingabo z’iki gihugu zikabiyicira.
Aha bagize bati: “Ubu ni akaga cyane, nk’uko ngiye kuvuga ku b’Abatutsi, Abanyamulenge n’Abahema, baricwa, barahohoterwa. Ni jenocide barigukorerwa.”
Bakomeje bavuga ko ibiri kuba kuri ayo moko bisa na jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Basobanura ko iri hohoterwa n’ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge, Abatutsi n’Abahema, biri mubyatumye intambara zidashyira muri RDC.
Usibye n’icyo bagaragaje kwaribyo byatumye abaturage barenga miliyoni 25 muri iki gihugu basonza.
Bityo basaba ko aba baturage bahabwa ubufasha bw’ibiryo, imyambaro n’ibindi. Ubundi kandi bakavuganirwa mu bihugu bikomeye.
Tubibutsa ko aba bakozi b’Imana bombi bageze muri Amerika baturutse mu Burasizuba bwa Congo ari naho bakomoka, kuko ni Abanyamulenge.