USA: Ibyari amasezerano yo kugaragaza ukuri byabaye urujijo.
Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump yari yarasezeranyije rubanda igihe cy’amatora ko azashyira ahagaragara amadosiye y’abantu bashinjwa ibyaha bikomeye birimo gucuruza abantu no gukoresha abana nabi, rero icyemezo giheruka gufatwa na minisitiri y’ubutabera n’urwego rwa FBI cyateje urujijo mu baturage ba Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Amakuru avuga ko ayo mashami yombi ya Leta yatangaje ko nta rutonde rw’abakiliya ruhari, n’ubwo mbere minisitiri w’ubutabera wungirije yari yavuze ko urwo rutonde ko ruri ku meza ya perezida.
Ibi byongeye kuzana impaka n’amakenga mu baturage, bibaza niba koko ukuri ku birego bikomeye byari bikubiye muri ayo masezerano bizamenyekana.
Ibyavuzwe bikomeye by’ukuri kubijyanye n’uwari ukwiye gushyikirizwa ubutabera, ndetse bamwe mu banyapolitiki n’abanyamakuru bakomeje gusaba ko hakorwa iperereza ryigenga ku byatangajwe na Leta nubwo amadosiye yagiye ahinduka mu ibanga.
Ibi byerekana icyuho gihari mu kugaragaza ukuri, kandi bikomeje kwangiza icyizere abaturage bari bafite kubijyanye n’isezerano rya perezida.
Hagataho, abantu benshi bakomeje kwibaza niba koko abantu barinzwe n’ubutegetsi cyangwa niba ari inzira yo kwikingira amakuba y’ukuri.