Utundi duce dushya twi Tombwe twigaruriwe na AFC/M23/MRDP.
Nyuma yaho ku munsi w’ejo ku wa gatandatu tariki ya 23/08/2025, ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho bafashe uduce tugera kuri tune duherereye muri secteur ya Itombwe, teritware ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, uyu munsi naho babohoje utundi tubiri.
Utwafashwe aha’rejo harimo aka Lubumba, Bilemba, Murimbi na Mukugwe n’inkengero zatwo.
Hari nyuma y’ihangana rikomeye ryabaye hagati y’uruhande rw’Ingabo za Leta ya RDC n’urwa AFC/M23/MRDP, ibyanarangiye ihafashe hose.
Hagati muri iki cyumweru turimo, ni bwo iyi mirwano yatangiye, itangiriye mu bice biherereye mu Rurambo, hahana imbibi na teritware ya Mwenga n’iya Uvira, aho humvikaniye imbunda ziremereye n’izoroheje ku manywa na n’injoro.
Nanone kandi uyu munsi ku cyumweru tariki ya 24/08/2025, uru ruhande rwa AFC/M23/MRDP, amakuru avuga ko rwongeye kubohoza utundi duce dushya natwo tubarizwa muri secteur ya Itombwe teritware ya Mwenga.
Utwo turimo agace ka Akyoa n’ishyamba rya Matunda ritarikure n’igice cya Lubumba cyo cyafashwe aha’rejo.
Utu duce twombi duherereye muri grupema ya Bashimukindjyi ya kabiri, muri secteur ya Itombwe.
Binavugwa ko uruhande rwa Leta, nyuma yo gutsindirwa muri turiya duce bahungiye mu kandi gace kitwa Angele.
Uko AFC/M23/MRDP ikomeza kwagura ibirindiro byayo ni nako ikomeza kujya imbere yerekeza mu Mibunda ahazwi nko mu ndiri ikomeye ya FDLR na Wazalendo.
Amakuru akomeza avuga ko Wazalendo na FDLR bari ahitwa mu Gipupu muri Mibunda, kuva ejo ku wa gatandatu batangiye guhunga berekeza iy’u Lulenge no mu bindi bice bituwe cyane n’Ababembe.
Hagataho, aya makuru turakomeza kuyakurikirana.