Utundi duce two muri teritware ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, M23 yatwigaruriye.
Ni mu mirwano yabaye kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28/05/2024, nibwo igisirikare kiyobowe na General Sultan Makenga cyabohoje utundi duce two muri Grupema ya Kanyabayonga, muri teritware ya Rutshuru, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice.
Amakuru avuga ko M23 yafashe agace ka Chaala, Lusuli na Mirangi no mu nkengero zutu duce. Kandi ko nyuma y’uko utu duce twari tumaze kubohozwa n’abarwanyi ba M23 byatumye ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa zishya ubwoba muri centre ya Kanyabayonga.
Ibyo bibaye mu gihe ku Cyumweru tariki ya 26/05/2024, abarwanyi buyu mutwe wa M23 bari bigaruriye ibindi bice byo muri iyi Grupema ya Kanyabayonga, ndetse aka gace ka Mirangi kafashwe none kakaba kari kabereyemo urugamba rukaze rwanasize ruhitanye Lt Col Didieu wo mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, wari uyoboye batayo ya 1201.
Nta bice byinshi byigeze bivugwamo urugamba uyu munsi wo ku wa Kabiri, usibye ko ku munsi w’ejo hashize hari habaye imirwano ikomeye mu nkengero za centre ya Kanyabayonga, yari imirwano ihanganishije aba barwanyi ba M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa.
Tu bibutsa ko muri teritware ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, uy’u munsi ntahavuzwe imirwano bitandukanye n’ibyavuzwe ku Cyumweru, kuko M23 kuri uwo munsi yafashe uduce tugera muri tune two muri iyi teritwari ya Kalehe.
MCN.