Uvira: Amasasu Yumvikaniye hafi ya Kasenga, Imyigaragambyo Irahagarikwa mu Rujijo rw’Umutekano n’Impungenge z’Abaturage
Amakuru yizewe aturuka mu mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22/12/2025, humvikanye urusaku rw’amasasu menshi mu gace ka Kasenga, ibintu byateye impagarara n’ubwoba mu baturage.
Nk’uko ayo makuru abivuga, ayo masasu akekwa kuba yararashwe n’imitwe ya Wazalendo, bikavugwa ko yari agamije kuburizamo imyigaragambyo yari iteganyijwe gukorwa n’abaturage. Iyo myigaragambyo yari igamije kwamagana amahanga, by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zashinjwaga gutanga amabwiriza yo gusaba ihuriro rya AFC/M23/MRDP-Twirwaneho kuva mu mujyi wa Uvira.
Abatangabuhamya babwiye Minembwe Capital News ko urusaku rw’amasasu y’imbunda ziremereye n’izoroheje rwumvikaniye ku dusozi dukikije Quartier ya Kasenga, hafi cyane y’umujyi wa Uvira. Ibyo byabaye mu gihe gito, ariko bigamije kugira ngo biteze umutekano muke n’ihungabana rikomeye mu baturage.
Ibi byabaye byatumye imyigaragambyo yari iteganyijwe itabasha gukorwa uko byari byitezwe, isa n’ihagaritswe by’agateganyo kubera impungenge z’umutekano. Kugeza ubu, haracyari urujijo ku byabaye nyirizina no ku cyerekezo cy’iki kibazo, mu gihe abaturage n’abakurikirana ibibera muri aka gace bakomeje gusaba ko umutekano wabo urindwa kandi hakabaho ibisobanuro byimbitse biturutse ku nzego zibishinzwe.
Iki kibazo cyongeye kugaragaza uko umutekano wo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuba muke, mu gihe ibibazo bya politiki, umutekano n’uruhare rw’amahanga bikomeje gushyira abaturage mu rungabangabo.






