Uvira: Amashusho Yagaragaje Ihohoterwa Ry’Abaturage Yarakaje Isi
Umutekano mu mujyi wa Uvira, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukomeje kuzamba bikabije, mu gihe hakomeje gusohoka amashusho n’amakuru ateye impungenge agaragaza ihohoterwa rikorerwa abasivili.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abagabo bafashwe ku ngufu, bahambiriye bambaye ubusa, amaboko yabo abohewe inyuma, bigaragara ko bari mu bubabare bukabije. Aya mashusho yatumye abantu benshi hirya no hino ku isi bagaragaza impungenge zikomeye ku ihonyorwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu riri kubera muri uyu mujyi.
Nk’uko amakuru aturuka mu baturage ndetse no mu bakurikirana iby’umutekano abitangaza, abo bantu bafashwe barashinjwa kuba barashyigikiye ihuriro rya AFC/M23 mu gihe ryagenzuraga umujyi wa Uvira, mbere y’uko riyivamo mu ijoro ryo ku itariki ya 17/01/2026.
Ihuriro rya AFC/M23 ryafashe umujyi wa Uvira tariki ya 09/12/2025, ariko nyuma riwuvamo, bivugwa ko byabaye ku busabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma yo kuva kw’iri huriro, umujyi wahise winjiramo ingabo za Leta (FARDC), imitwe ya Wazalendo, ndetse n’abarwanyi ba FDLR.
Kuva izo ngabo zinjiye muri Uvira, abaturage bagera hafi kuri 18 bamaze kuhasiga ubuzima, bose bishwe barashwe, bikekwa ko byakozwe n’abarwanyi ba Wazalendo. Uretse ubwo bwicanyi, haravugwa kandi ibikorwa bikabije byo gusahura, byibasiye imitungo y’abaturage ku giti cyabo ndetse n’ibigo bya Leta.
Andi makuru avuga ko Leta yahagaritse internet muri Uvira, bikekwa ko ari mu rwego rwo kubuza ko amakuru n’amashusho by’ibi bikorwa by’ihohoterwa bikorerwa abasivili n’ingabo za FARDC, Wazalendo na FDLR byagera hanze.
Ibi byose bikomeje gushyira umujyi wa Uvira mu mwijima w’umutekano n’iterabwoba, mu gihe amahanga n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bisabwa kongera gukurikiranira hafi ibiri kubera muri uyu mujyi, hagamijwe kurinda abasivili no kuryozwa inshingano ababigizemo uruhare.








