Uvira byakomeje kudogera abatari bake bakomerekejwe abandi bafunzwe
Uyu n’umunsi ugira gatatu i Uvira ibyaho bikomeza kuba bibi, nyuma y’aho General Olivier Gasita ahatumwe na Leta y’i ki gihugu, ariko Wazalendo bakavuga ko batamushaka, ibyatumye harushaho kuba umwuka mubi n’abantu bakaba bakomeje gufungwa abandi bagakomeretswa harimo n’abishwe.
Ejo bundi ku wa mbere tariki ya 01/09/2025, ni bwo Gen. Gasita yasesekaye i Uvira aturutse i Bujumbura mu Burundi, akaba yarahageze mu ibanga rikomeye kubera ko Wazalendo batamushakaga.
Bamushinja ubugambanyi kandi bakamuziza ko ari Umunyamulenge.
Leta ye yahamutumye kuyobora ingabo zayo zihari, ariko ibi Wazalendo bavuga ko bitazakunda.
Uretse kuba bamushinja ubugambanyi banavuga ko ari mubatumye umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo n’iki gice cya Uvira giherereyemo ubohozwa na AFC/M23/MRDP mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.
Nk’uko byasobanuwe n’uko aha’rejo abarimo Abanyamulenge barafunzwe mu gihe abandi n’abo harimo abakomeretse n’abapfuye.
Ubuhamya bugira buti: “Hano mu mujyi wa Uvira hiriwe umutekano muke cyane, kandi n’abantu ntibari kuva mu mazu. Sina kubwira hiriwe akavuyo kenshi, habaye ku manywa bavuga ko hari umwana w’umukobwa Wazalendo bajanye, abandi bazakuvuga ko hari n’umugabo witwa Kagigi w’Umunyabyinshi na we bafunze.”
Bukomeza bugira buti: “Hari n’umusirikare wa FARDC warashwe na Wazalendo arapfa, bamurasiye ahitwa Kiromoni. Ariko n’ahitwa i Gakungwe FARDC na yo yahatsinze Umzalendo ikomeretsa undi bikabije.”

Ubu buhamya bukomeza buvuga ko umuhana wa Uvira urimo ibintu bibi cyane, ati: “Rwose bimeze nabi, hari n’uduce tumwe abasirikare ba Leta bahereremo uburyo bwo kubageraho bwabuze, ibiri gutuma baribwa n’inzara.”
Ikindi ni uko sosiyete sivili yo muri iki gice yatanze amatangazo, imenyesha Wazalendo n’urubyiruko rwaho kwitegurira uyu munsi ku wa gatatu tariki ya 03/09/2025, kuzindukira mu myigaragambyo yo kwa magana General Olivier Gasita.
Muri ayo matangazo bavuga ko batamushaka iwabo muri Uvira, ngo kuko ari Umunyarwanda, kabone n’ubwo atari we.
Ariko kugeza ubu amakuru dufite nuko undi na we yakaniye, yavuze ko atawuvamo, ibishobora gutuma havuka imirwano ikomeye hagati ya FARDC na Wazalendo.
Kimwecyo amakuru amwe avuga ko yawuvuyemo, ndetse ko yamaze kugera i Kindu aho yaje aturuka, ariko ay’ukuri nuko akiwurimo.
Hagataho, turakomeza gukurikirana aya makuru umwanya uwo ari wo wose.