Uvira havutse umutwe mushya ugiye kurwanya undi mutwe
Amakuru aturuka i Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, avuga ko havukiye umutwe witwaje intwaro mushya ufite intego yo gufasha igisirikare cy’iki gihugu kurwanya ihuriro rya Alliance Fleuve Congo AFC/M23/MRDP rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ni uyu munsi ku wa kabiri tariki ya 14/10/2025, habaye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro umutwe mushya, aho uwo mutwe witwa MPDP.
Ibirori byo gutangiza uyu mutwe, nk’uko aya makuru akomeza abivuga byabereye mu gace ka Rugenge, i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.
Ni ibirori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye b’imitwe ya Wazalendo.
Uyu mutwe mushya w’abarwanyi uyobowe na Pascal Biriho, wahise aniha ipeti rya General.
Mu bisobanuro yahaye abitabiriye uwo muhango, yavuze ko “intego yabo ni ugufatanya n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC kurwanya AFC/M23/MRDP-Twirwaneho.