Uvira: Imirwano Yazindutse Ibera Hafi y’Ikiyaga Tanganyika, Bituma Abaturage Bakomeza Kuba mu Bwoba
Kuri iki Cyumweru tariki ya 28/12/2025, mu masaha ya mu gitondo cya kare, mu majyepfo y’umujyi wa Uvira, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), haravugwa imirwano ikaze yateje ubwoba n’ihungabana rikomeye mu baturage.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko iyo mirwano irimo gukorwa hifashishijwe ubwato bwitwaje intwaro buzwi ku izina rya “Marambo”, bukoreshwa n’abarwanyi ba Wazalendo ku bufatanye n’Ingabo za Leta ya RDC (FARDC) n’izu Burundi. Ayo mato bivugwa ko yagabye ibitero bitunguranye mu bice bikikije Ikiyaga Tanganyika.
Abaturage bo mu duce twegereye aho imirwano iri kubera batangaje ko bumvise urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje mu masaha ya mu gitondo, bituma benshi bahunga ingo zabo bashaka ubuhungiro mu bice babonaga ko bifite umutekano usesuye.
Nubwo inzego zemewe zitaratanga itangazo rirambuye ku ngaruka z’iyo mirwano, biragaragara ko ikoreshwa ry’ibitero biturutse mu kiyaga rishobora kongera ubukana bw’intambara mu Burasirazuba bwa RDC, ahamaze igihe kirekire harangwamo umutekano muke n’amakimbirane yabitwaje intwaro.
Iyi mirwano yongeye kugaragaza uburemere bw’ihungabana ry’umutekano mu karere ka Uvira n’ingaruka zikomeye igira ku baturage b’abasivili, mu gihe amahanga akomeje gusabwa kongera uruhare mu gushakira amahoro arambye Uburasirazuba bwa RDC.
Inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi bisabwa ko zikora iperereza kugira ngo hamenyekane umubare w’abahitanywe n’imirwano n’ingaruka zayo ku baturage, mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje muri ako gace.






