Uvira: Komanda Lunyuki Waruzwi Cyane Yapfuye
Umwe mu bakomeye mu bayobozi b’umutwe wa Wazalendo, Komanda Lunyuki, yapfiriye mu mirwano ikaze iheruka kubera mu mujyi wa Uvira, uri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Iyo mirwano yahuje ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abarwanyi ba Wazalendo mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwa mbere, tariki ya 24/11/2025.
Umurambo wa Komanda Lunyuki wabonetse ku gicamunsi cyo kuwa mbere, nk’uko byemejwe n’abo mu nzego z’umutekano, ndetse wahise ujyanwa mu bitaro bya gisirikare byo muri Uvira.
Ubuyobozi bwa leta bwatangaje ko abantu bane bahasize ubuzima ku mpande zombi, abandi 14 bagakomereka. Gusa, amakuru Minembwe Capital News yahawe n’abaturage bahatuye yerekana ko umubare w’abapfuye ushobora kuba uri hejuru cyane kurusha ibyatangajwe.
Umuturage umwe utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati:
“Kugeza ubu ntituramenya umubare nyawo w’abapfuye, ariko ni benshi ku mpande zombi-FARDC na Wazalendo.”
Uyu muturage yemeje ko mu bapfuye harimo na Komanda Lunyuki, umwe mu barwanyi bubashywe cyane muri Wazalendo, uzwi nk’intwari y’igihe kirekire” muri uwo mutwe.
Minembwe Capital News yanahamirijwe ko Komanda Lunyuki yari uwo mu muryango umwe na General Rukemata, wari umwe mu bayobozi bakomeye ba Wazalendo. General Rukemata yaguye mu mirwano yabereye Kageregere mu mezi atatu ashize, ubwo Wazalendo bari mu bikorwa byo kugaba ibitero ku mutwe wa Twirwaneho, urwanirira Abanyamulenge mu misozi ya Rurambo, muri teritware ya Uvira.
Imirwano hagati ya FARDC na Wazalendo mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo igenda irushaho gutera impungenge k’ubuzima bw’abaturage, cyane cyane mu mijyi nka Uvira, aho ibikorwa by’umutekano bikomeje gukaza umurego.






