Uvira: Kugaruka kw’abacancuro b’Abanyaburayi ku ruhande rwa FARDC bituma havuka impungenge ku mutekano n’amahame mpuzamahanga
Amakuru aturuka ku bakurikiranira hafi ibibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) aravuga ko abarwanyi b’abacancuro bakomoka mu Burayi bongeye kugaragara bakorana n’ingabo za Leta (FARDC) mu Mujyi wa Uvira, uherereye mu Ntara ya Kivu y’Epfo.
Aya makuru atangiye gusakara mu gihe umutekano ukomeje kuzamba muri uyu mujyi, nyuma y’uko wari umaze gufatwa n’abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23. Nyuma y’aho, ingabo za FARDC ku bufatanye n’imitwe yitwaje intwaro iyishyigikiye, irimo Wazalendo, zongeye kuwusubiramo, ubwo AFC/M23 yakuragamo ingabo zayo kubusabe bwa Leta zunze ubumwe za Amerika.
Guhera kuri uyu wa Gatatu, amakuru menshi yizewe akomeje kwemeza ko abo bacancuro b’Abanyaburayi bafite uruhare rugaragara mu bikorwa byo gucunga umutekano wa Uvira, aho bakorana bya hafi n’ingabo za FARDC. Aya makuru avuga ko abo bacancuro bagenda bari kumwe n’abasirikare ba Leta mu marondo atandukanye akorerwa muri uyu mujyi.
Nanone kandi, hari ifoto yakwirakwijwe igaragaza abo bacancuro bari kumwe n’abasirikare ba FARDC mu modoka y’igisirikare cya RDC, ibintu byakomeje gukurura impaka n’impungenge ku mbuga nkoranyambaga no mu bakurikirana ibibera mu burasirazuba bw’iki gihugu. Ku rundi ruhande, andi makuru avuga ko “abacancuro b’Ababiligi bari muri Uvira,” amagambo yakomeje guteza kwibaza ku kamaro n’ingaruka z’ubu bufatanye.
Gukoresha abacancuro mu ntambara zo mu burasirazuba bwa RDC si inkuru nshya. Mu ntangiro za 2025, ubwo umutwe wa M23 wafataga Umujyi wa Goma, hari abacancuro bafashaga FARDC bafashwe mpiri n’uyu mutwe, nyuma baza kunyuzwa mu Rwanda mbere yo gusubizwa mu bihugu byabo byo ku Mugabane w’u Burayi.
Byongeye kandi, mu kwezi kwa Cyenda umwaka ushize, Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri RDC, Jacquemain Shabani Lukoo Bihango, yigeze kwemeza ku mugaragaro ko igihugu cye gikomeje gukoresha abacancuro. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X icyo gihe, yifashishije izina “Black Water,” rizwi cyane nk’umutwe w’abacancuro b’Abanyamerika.
Aya magambo y’uyu muyobozi yahise anengwa bikomeye n’abatandukanye ku rwego mpuzamahanga. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko bitangaje kandi biteye impungenge kubona umuyobozi wa Leta yishimira gukoresha abacancuro, mu gihe bizwi neza ko iyo myitwarire ihabanye n’amahame n’amasezerano mpuzamahanga agenga intambara n’umutekano.
Mu gihe umutekano wa Uvira n’ahandi mu burasirazuba bwa RDC ukomeje kuba ingorabahizi, kugaruka kw’abacancuro b’abanyamahanga ku ruhande rwa FARDC kongera kwibutsa isi yose ikibazo cy’ingaruka z’ubu buryo ku mutekano w’abaturage, ku bwigenge bw’ibihugu no ku kubahiriza amategeko mpuzamahanga.







