Uvira Mu Maboko ya AFC/M23/MRDP-Twitwaneho: Ifatwa ry’Umujyi Rihinduye Imiterere y’Intambara muri Kivu y’Amajyepfo
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23/MRDP-Twitwaneho) ryamaze kwigarurira umujyi wa Uvira, nubwo hari uduce duke tutaragerwamo n’uyu mutwe.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 09/12/ 2025, nibwo AFC/M23/MRDP-Twitwaneho yinjiye byuzuye mu mujyi wa Uvira, nyuma y’imirwano ikaze imaze iminsi iyihanganishije FARDC, ingabo z’u Burundi, abarwanyi ba Wazalendo, FDLR, ndetse n’Imbonerakure.
Amakuru aturuka mu baturage n’izindi nzego zicunga umutekano muri aka gace yemeza ko Quartier Mulongwe, Secteur, n’ahandi henshi mu mujyi wa Uvira, kuri ubu biri mu maboko ya AFC/M23/MRDP-Twitwaneho. Gusa, haracyavugwa uduce tumwe tutarafatwa, nka Kalundu n’igice cya Port.
Ifatwa rya Uvira ribaye nyuma y’uko uyu mutwe wari umaze kwigarurira ibice byose byo mu kibaya cya Rusizi, mu mirwano yatangiye mu ntangiriro z’icyumweru cyashize.
Amakuru yizewe kandi avuga ko ingabo za FARDC, iz’u Burundi, abarwanyi ba FDLR, Wazalendo ndetse n’Imbonerakure zimwe zahungiye mu gihugu cy’u Burundi, mu gihe izindi zerekeje muri teritware ya Fizi, ihana imbibi n’iya Uvira.
Ifatwa ry’uyu mujyi ukomeye ku mupaka wa RDC n’u Burundi ribonwa nk’icyiciro gishya cy’iyongera ry’ubukana bw’imirwano, bikaba byitezwe ko biri buhindure cyane imiterere y’umutekano n’imibanire y’aka karere.






