Uvira Mu Marembera: AFC/M23 Yigaruriye Ibice By’Ingenzi by’Umujyi, FARDC n’Abafatanyije Nayo Bari Gukizwa N’amaguru
Amakuru aturuka mu nzego zinyuranye z’abaturage n’abakurikiranira hafi umutekano mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo yemeza ko umutwe wa AFC/M23 wamaze kwinjira no gufata bimwe mu bice by’Umujyi wa Uvira, umujyi uri hafi cyane y’umupaka w’u Burundi, uvuye i Bujumbura.
Abatangabuhamya bagaragaza ko ingabo za FARDC, iz’u Burundi, abarwanyi ba Wazalendo ndetse n’umutwe wa FDLR basunikanywe bava mu duce bari barimo, basubira inyuma nyuma y’imirwano ikaze imaze iminsi. Amakuru akomeje kwemeza ko AFC/M23 yamaze kwigarurira Quartier Mulongwe, Kasenga n’utundi duce two mu bice by’umujyi wa Uvira.
Ibi bibaye nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu munsi AFC/M23 yari imaze gufata Kiliba na Luningu, ibice bifatwa nk’ingenzi ku muhanda uva mu Kibaya cya Rusizi werekeza muri Uvira. Kwinjira muri utu duce byafunguriye uyu mutwe inzira yihuse yerekeza ku mujyi wa Uvira, ibintu byakajije impungenge ku mutekano w’ako karere.
Gusa, kugeza ubu nta tangazo ryemewe ryasohowe na Leta ya RDC cyangwa ubuyobozi bwa gisirikare bw’igihugu ku rwego mpuzamahanga rigaragaza cyangwa rihakana ibi bikorwa by’imirwano. Amakuru arakomeje gukurikiranwa n’inzego zibifite mu nshingano, mu gihe abaturage bari mu gihirahiro n’impungenge ku mutekano wabo.






