Uvira ngo yaba igiye gufatwa cyangwa ni amayeri Leta y’i Kinshasa irimo gukoresha, ibirambuye.
Ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo bwashinje ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 gutegura kwigarurira umujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, mu gihe intumwa z’iri huriro rya AFC/M23 n’iza leta y’i Kinshasa ziri mu biganiro birimo kubera i Doha muri Qatar.
Leta ya RDC yatangaje ibi ibinyujije kuri minisitiri wayo w’ingabo, Guy Kabombo Muadivita, yavuze ko ibikorwa bya gisirikare by’i huriro rya AFC/M23 bikomeje mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru.
Akaba yarabitangarije mu nama y’abaminisitiri yabaye ku itariki ya 11/07/2025, aho yabagaragarije ko leta ye ishinja AFC/M23 gutegura ibitero byo kwigarurira ibice biri mu maboko y’ingabo z’iki gihugu birimo n’umujyi wa Uvira.
Yagize ati: “M23 ikomeje ibikorwa bya gisirikare muri Kivu y’Amajyepfo, kandi irakora n’ibitero mu bice binyuranye byo muri iyi ntara. Ndetse iri no gutegura gufata umujyi wa Uvira.”
Nyamara nubwo RDC ivuga ibi, ariko ni mu rwego rwo kuyobya amarari, kuko bizwi ko ari yo yohereje abasirikare ibihumbi 60 muri Uvira no mu misozi ya Rurambo ndetse na Fizi. Bivugwa ko ibi yabikoze iteganya kwisubiza ibice uyu mutwe wa AFC/M23 wayambuye.
Ibi biheruka kugarukwaho na AFC/M23 aho yashinje iyi Leta ya Congo kohereza abasirikare bayo benshi mu bice bitandukanye, igamije gusa kugaba ibitero ahagenzurwa nayo (AFC/M23 ), birimo umujyi wa Goma n’uwa Bukavu.
Impande zombi zishinjanya ibikorwa by’ubushotoranyi mu gihe intumwa zaburi ruhande ziri i Doha mu biganiro bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC.
Ni ibiganiro bivugwa ko mu gihe byoramuka bigenze neza, impande zombi zahita zisinya kurangiza intambara ibera mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC.
Ibi biganiro bisa nibyateye indi ntambwe nyuma y’aho RDC n’u Rwanda byashyize umukono ku masezerano y’amahoro imbere ya minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Marco Rubio i Washington DC mu kwezi gushize mu mpera zako.
Biteganyijwe ko ayo masezerano azashirwa mu bikorwa nyuma y’umusaruro uzava muri ibi biri kubera i Doha muri Qatar.
Ku rundi ruhande, ibyifuzo bya buri ruhande, bigaragaza ko n’ibiganiro zirimo bitazatanga umusaruro, kuko ahanini AFC/M23 isaba kuyobora intara ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru mu gihe cy’imyaka umunani.
RDC na yo igasaba ko izo ntara zisubira mu maboko ya Leta, kuko hafi ibice byose by’izi ntara bigenzurwa na AFC/M23 kuva mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka.