“Uvira Tuzayigarukamo, ku Neza Cyangwa ku Nabi” – Me Moïse Nyarugabo
Me Moïse Nyarugabo, wahoze ari Minisitiri w’Ubukungu wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ndetse n’umusenateri, yatangaje ko nubwo byatinda cyangwa bikagorana, igihe kizagera ingabo za AFC/M23 zikongera kugaruka mu mujyi wa Uvira.
Ibi yabivuze ku wa Kabiri, tariki ya 20/02/ 2026, ubwo yari ari kumwe n’itsinda ry’abayobozi ba AFC/M23 mu ruzinduko rwo gusura abaturage b’Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bahunze Uvira, bakisuganyiriza mu gace ka Kamanyola.
Abo baturage, babarirwa mu bihumbi, bahisemo guhunga nyuma y’uko AFC/M23 ikuye ingabo zayo mu mujyi wa Uvira mu mpera z’icyumweru gishize. Icyo cyemezo cyakurikiwe n’uko Uvira — umujyi wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo — wongeye kugenzurwa n’ingabo za Leta ya RDC (FARDC), zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR.
Abanyamulenge bahoze batuye muri Uvira bavuga ko guhunga byabaye ngombwa mu rwego rwo kurokora ubuzima bwabo, nyuma y’uko Wazalendo batangiye kubahiga, gusenya amazu yabo no gusahura imitungo yabo. Abaganiriye n’itangazamakuru bagaragaje ko mu buhungiro barimo kunyura mu buzima bukomeye, burimo kubura aho kuba, ibiribwa, ibikoresho by’ibanze ndetse n’ubuvuzi.
Mu byifuzo byabo by’ingenzi, bagaragaje icyifuzo gikomeye cyo gusubira mu byabo, mu mujyi wa Uvira.
Mu butumwa bwo kubahumuriza, Me Nyarugabo yabijeje ko n’ubwo inzira ishobora kuba ndende kandi ikagorana, gusubira muri Uvira ari ikintu kidashidikanywaho. Yagize ati:
“Uyu munsi kuba dushobora kuva mu Minembwe tukagera i Kaziba byadusabye imbaraga nyinshi. Byadutwaye amaraso n’ubuzima bw’abantu, ariko ubu birashoboka. Si ku mbabazi z’abanzi bacu. Na Uvira ntituzategereza kuyigarukamo ku mbabazi, kuko ntazo bagira. Ariko Uvira tuzahasubira.”
Yakomeje ashimangira icyizere cye agira ati:
“Uvira tuzongera tuharamukanyirize, tuzongera tuhabasurire. Amatorero n’amazu y’Imana byasenywe tuzongera tuyasengeremo, tuyategeremo amaboko. Uwo munsi nugera, muzibuke aya magambo.”
Me Nyarugabo yanenze amagambo yatanzwe na Leta iyobowe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi, avuga ko yavuze ko Abanyamulenge bamaze koherezwa mu kindi gihugu. Yavuze ko imvugo nk’iyo igaragaza ko Leta ubwayo igira uruhare mu guhohotera no kumena amaraso y’abo baturage.
Yongeyeho ko ivangura n’urugomo bikomeje kubibasira biri hafi kugera ku musozo, ashimangira ko urugendo rwo kubohora Uvira rukiri imbere.
Yasoje agira ati:
“Uyu munsi mvuga amagambo make, kuko ayo mfite menshi nzayavugira muri Uvira ubwayo. Aha turi muri Congo, ariko si Uvira. Icy’ingenzi ni iki: tuzasubira Uvira, byanga byakunda, ku neza cyangwa ku nabi. Sinzi iminsi bizatwara, ariko tuzasubirayo.”
Aya magambo ya Me Moïse Nyarugabo akomeje guteza impaka no gukurura amarangamutima menshi, mu gihe Uvira ikomeje kuba ishingiro ry’amakimbirane akomeye y’umutekano n’aya politiki mu Burasirazuba bwa RDC.






