Umuyobozi mukuru w’Ishirahamwe, rya Red-Cross (Croix-Rouge), Mazambi Asumani, yagabwe ho igitero cya Wazalendo, kigamije kumwiba no kumusahura ibye.
N’igitero cyagabwe iwe murugo muri Quartier ya Kabindula, avenue Muteremuko, ho mu Mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo. Nk’uko byavuzwe kiriya gitero yakigabweho amasaha y’ijoro ryo kw’itariki 23/12/23, rishira ku Cyumweru.
Amakuru yizewe Minembwe Capital News, ikesha Isoko yayo, avuga ko mu byi bwe harimo Telephone 5, Solar 1, $400, n’amafanga yamakongomani, na 220000FRC.
Ibyaraye bibaye i b’Uvira, byongeye kuzamura umwuka mubi hagati mu baturage ba Uvira ahanini bo m’ubwoko bw’Abapfulero.
Bikaba bibaye nyuma y’iminsi mike hishwe umukandinda w’iyamamazaga k’u mwanya w’u budepite k’urwego rw’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Abaturage ba Uvira bakaba ba bajwe na Wazalendo bakomeza gukora ibikorwa by’urugomo byokwica no gusahura ibya baturage.
Bruce Bahanda.
Comments 1