Imirwano ya Wazalendo na FARDC yaguyemo abatari bake.
Haravugwa imirwano ikomeye hagati y’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC na Wazalendo muri Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, buri ruhande rushaka kugenzura umupaka wa Kavimvira uhuza u Burundi n’iki gihugu cya RDC.
Ku wa mbere tariki ya 25/08/2025, ni bwo iyi mirwano yatangiye.
Hari nyuma y’aho Wazalendo bagabye igitero ku modoka y’abasirikare ba FARDC baherekeje Abanyamulenge bagiye gushyingura umurambo wa Colonel Gisore Patrick uheruka kugwa mu mpanuka y’indege yagisivili yavaga i Lubutu yerekeza i Kisangani mu ntara ya Tshopo.
Icyo gihe umusirikare umwe wo muri FARDC yahasize ubuzima mu gihe umwe na we wo muri Wazalendo yakomeretse bikabije.
Iyi mirwano yakomereje no ku wa kabiri, buri ruhande rugashinja urundi kurubanza, ariko amakuru yandi akavuga ko Wazalendo ko ari bo babanje kugaba igitero kubabo abandi n’abo barabasubiza. Ihangana hagati ryabo ryamaze umwanya munini kandi ryaberaga ku mupaka wa Kavimvira.
Wazalendo batanu baguye muri iyo mirwano, na ho FARDC ihatakariza umwe.
FARDC yanatangaje ko yataye muri yombi Wazalendo 14, barimo n’abayobozi babo.
Uko kurasana kwanabereye no mu gace ka Mulongwe mbere yuko kubera muri Kavimvira, icyo gihe nabwo hakomeretse umzalendo umwe.
Hagataho, Wazalendo ikomeje kurwana na FARDC muri Uvira mu gihe amakuru avuga ko AFC/M23/MRDP-Twirwaneho iri gusatira gufata iki gice cya Uvira kugira ngo nacyo icyigarurire.