Uwagemuriraga imbunda umutwe wa Hamas yahitanwe n’igisirikare cya Israel.
N’ibirimo kwigambwa n’igisirikare cya Israel, aho kivuga ko igitero cy’indege zacyo zitagira abapilote cyahitanye Ayman Ratma, umwe mu bafashaga umutwe wa Hamas ku bagemurira intwaro mu kibaya cya Bekaa.
Iki gisirikare cya Israel cyavuze ko Ratma yafashaga kohereza ibikoresho by’intambara bigenewe Hamas na Jamaa Islamiya, ishami ry’Abavandimwe n’Abayisilamu biva muri Liban.
Kandi kivuga ko bishe Ratma kubera uruhare yagize mu guteza imbere no gushyira mu bikorwa iby’iterabwoba byibasiye Israel mu gihe cya vuba, ndetse ibikorwa by’iterabwoba byibasira abaturage ba Israel.
Ibiro ntara makuru bya Liban, Al-Akhbar byerekanye amashusho agaragaza imodoka irimo gushya ivugwa ko Ratma ari yo yarimo ubwo yaraswagaho n’igisirikare cya IDF.
Ayo mashusho agaragaza neza imodoka ivaho umwotsi n’ibirimi by’u muriro bikazamuka mu kirere, ndetse hejuru yayo ho bigaragaza yahindutse umwotsi.
MCN.