Uwiyita General Kapapa wo m’ubwoko bw’Abapfulero yatawe muriyombi n’igisirikare cya Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), kuri uyu wa Gatandatu, tariki 11/11/2023.
Byavuzwe ko uyu wahoraga y’iyita General Kapapa, ko yakoreraga k’umupaka uhuza RDC n’igihugu c’u Burundi, ahitwa Kiliba ONDESI.
Nk’uko iy’inkuru ikomeza ivuga n’uko Kapapa, yafashwe avuye mu gihugu c’u Burundi, nimugihe yarashaka kwerekeza mu birindiro byiwe, bikemezwa ko igisirikare cya Fardc cyarikimaze gufata amakuru ko uriya wiyita General kwaribuve mu gihugu c’u Burundi.
Nyuma yogufatwa mpiri yahise yoherezwa ahitwa SANGE muri teritware ya Uvira, aho yagiye guhatwa ibibazo mbere yuko yoherezwa i Bukavu, kumurwa Mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Minembwe Capital News, yabwiwe ko General Kapapa, ari mubantu bahungabanije umutekano mukarere k’imusozi miremire yo muri Rurambo nomu Kibaya cya Rusizi(Plaine Dela Ruzizi), niwe kandi wafashe iyambere mugushimuta abo m’ubwoko bw’Abanyamulenge ndetse nokunyaga Inka zabo akoresheje imbunda.
Abenshi mubo yagiye ashimuta yabarekuraga aruko abanjye guhabwa amafranga. Mubindi Gen Kapapa ashinjwa harimo ko yagiye afata kungufu abagore mubice byo muri teritware ya Uvira na Fizi.
Ondesi, iri muri Groupement ya Kabunambo, Chefferie y’Abapfulero, muri teritware ya Uvira.
Twabibutsako uriya wiyita General Kapapa, yafashwe n’Abasirikare bomuri Batayo ya 222 ishinzwe gutabara aho Rukomeye, ikaba ifite icyicaro Kabunambo, iyobowe na Colonel Wembo Jean Pierre.
By Bruce Bahanda.