
Corneille Nangaa, yashize itangazo hanze rigenewe abanyamakuru, n’itangazo ryasohotse kuri uyu wa Kane, tariki 09/11/ 2023, aho iryotangazo risaba Perezida Félix Tshisekedi ko yegura, k’umwanya w’umukuru w’igihugu ca RDC.
Nangaa, wahoze akuriye Komisiyo ishinzwe gutegura Amatora (CENI), kuri ubu yaje guhinduka urwanya ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, Nanga akaba ashinja gutwika i Ntara ya Tshopo binyuze mu“guteranya abavandimwe babiri, Aba-Mbole n’Aba-Lengola ”.
Akoze ibi ari mu buhungiro, aho akuriye n’Ishaka rya Action pour la dignité du Congo et de son peuple (ADCP) yamaganye ibyo avuga ko ari “ukurema guteye akaga” amakimbirane ashingiye ku moko. Ku bwe, ngo ikigamijwe ni uguteza amakimbirane hagati y’abaturage hagamijwe kwigarurira ubutaka bwabo n’umutungo kamere,”
Yaburiye Perezida Tshisekedi amusaba kwirinda uburiganya mu matora, yemeza ko Perezida wa gatanu wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ugeze ku musozo wa manda ye ya mbere, azaryozwa “ibyaha byose byakozwe ndetse n’imfu z’abantu, n’amakimbirane ashingiye ku butaka, ubutunzi ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ingaruka zizakurikiraho.
“Ni iki gisigaye gukorerwa ubutegetsi bwananiwe ku mpande zose, cyane cyane guha umutekano no kurinda abaturage bayo? “, ibi ni ibyo Nangaa yibajije mbere yo gusaba ko Félix Tshisekedi yegura.
By Bruce Bahanda.