Uwahoze ari Bourgmestre yagizwe visi guverineri wa Kivu y’Epfo.
Mukiza Gadi Nzabinesha wahoze ari Bourgmestre wa komine ya Minembwe ni we wagizwe visi guverineri w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ni amakuru akubiye mu itangazo ihuriro rya AFC/M23 yashyize hanze aho rimenyesha ko kuri ubu Kivu y’Amajyepfo iramutswa undi muyobozi mushya, nyuma y’aho uwari kuri uwo mwanya yitabye Imana mu kwezi gushize kwa gatanu, Gasinzira Juvenali.
Itangazo rya AFC/M23 riteweho umukono na Bertrand Bisimwa uyoboye ibikorwa bya Politiki muri iryo huriro, rivuga ko “Gadi Nzabinesha Mukiza ko ari we wabaye guverineri wungirije w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo,” aho ngo ashyinzwe “ubukungu, imari n’iterambere muri iyi ntara.”
Itangazo rikomeza rivuga ko iki cyemezo AFC/M23 yagifashe hagamijwe gukomeza ibikorwa by’ubuyobozi bw’intara, gushyira imbere amahoro, ubumwe, gukora mu mucyo no kwegereza ubuyobozi abaturage.
Ibi bibaye mu gihe mu cyumweru gishize uwari guverineri w’iyi ntara Birato yakuwe muri izo nshingano ashyirwa mu zindi, ni mu gihe kandi tariki ya 19/05/2025, visi we wari wahawe uwo mwanya mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka yitabye Imana.
Nyamara ibyo AFC/M23 ikomeje gukora bigaragaza umuahate mu guhatanira imiyoborere ishingiye ku mahame ya demokarasi, no gushaka igisubizo kirambye muri iki gihugu cya RDC.